Kwamamaza

UBUTABERA

Afurika y’Epfo: Batatu batawe muri yombi bashinjwa gusambanya imbwa ku ngufu

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Afurika y’Epfo: Batatu batawe muri yombi bashinjwa gusambanya imbwa ku ngufu

Mu gace ka Hebron ahagana mu majyaruguru ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, abasore batatu batawe muri yombi nyuma yo kwemera ko basambanyije imbwa bari bajyanye gushaka umuhigo.

Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyabitangaje, ngo umuvugizi wa polisi muri kariya gace witwa Michael Motloung yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zamenye iki kibazo ndetse zikaba ziri gushaka uburyo zagikemura.

Ati: "Twatangiye ikirego cy’abasore batatu bashinjwa gusambanya imbwa kandi Polisi iri gushaka uburyo yakomeza kugikurikirana kigakemuka."

Motloung yongeyeho ko aba basore batatu biyemereye ko basabye ny’iri iyi mbwa ko yayibatiza bakayijyana guhiga inyamaswa, nyuma ni bwo baje kuyisambanya biza kumenyekana bivuzwe n’umwe muri bo wabibwiraga bagenzi be ku ishuli.

Yagize ati: " Twamenye aya makuru nyuma y’aho umwe muri aba basore yabibwiye mu genzi we ku ishuli mu cyumweru gishize."

Ibi bikimara kumenyekana, ubuyobozi bw’ishuli bwahise buhamagaza ny’iri iyi mbwa ndetse n’ababyeyi b’aba bana ari na ho bemereye ko bayisambanyije bakanasaba imbabazi.

Motloung yavuze ko nyuma y’uko ibi bibaye, ubuyobozi bwa Polisi bwahise bujyana iyi mbwa ku muganga kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Uyu muvugizi wa Polisi yatanze ubutumwa bwihanangiriza abaturage guhohotera inyamaswa agira ati: " Turatanga ubutumwa twihanangiriza abaturage ko inyamaswa zitagomba guhohoterwa ku bw’impamvu iyo ari yo yose kuko ibi birababaje."

Kugeza ubu ny’iri iyi mbwa ntiyahise agira icyo atangariza itangazamakuru kubijyanye n’imbwa ye yasambanyijwe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza