Amerika yohereje mu Rwanda Munyakazi ukekwaho ibyaha bya Jenoside

Saa kumi n’imwe na mirongo ine z’umugoroba, nibwo indege yari izanye ukekwaho jenoside, Leopold Munyakazi yageze ku butaka bw’u Rwanda ivuye Alabama muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Munyakazi w’imyaka 65 y’amavuko ashinjwa kuba yarabaye umwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Indege ikigera ku butaka, Munyakazi yagumyemo nk’iminota 20 aho yari arinzwe n’Abanyamerika biteguraga kumuhererekanya n’abapolisi b’u Rwanda.

Amanuka mu myenda ye isanzwe, Munyakazi yashyikirijwe abapolisi b’u Rwanda , hakaba hari , ACP Anthony Kulamba, uyobora ishami rya Interpol muri Polisi y’u Rwanda , uyobora ishami rishinzwe gushakisha abakoze jenoside(GFTU) Jean Bosco Siboyintore n’abo muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda.

Yahise ajyanwa mu cyumba abonaniramo n’umwunganira hakurikijwe amategeko n’uburenganzira bwe mbere y’uko atangira guhatwa ibibazo n’ubugenzacyaha.

Avuga kuri uku koherezwa , ACP Kulamba yagize ati “Aba ari ikibazo cy’igihe kugirango ukurikiranyweho jenoside wihishe ubutabera afatwe nk’uko byagenze kuri Munyakazi. Ntituzahwema kubahiga aho bari hose.”

Munyakazi yoherejwe nyuma y’igihe kirekire ashakisha ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mbere y’uko ashyikirizwa ubushinjacyaha , igihe cyitazarenga iminsi itanu nk’uko biteganywa n’itegeko.

Nk’uko impapuro zikubiyemo ibyo ashinjwa zibigaragaza, uwahoze ari umunyamabanga w’Urugaga rw’Abakozi CESTRAR n’umwarimu wa kaminuza ashinjwa jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, ubwicanyi no kwibasira inyoko muntu , akaba yari yafashwe nyuma ya jenoside nyuma aza kurekurwa by’agateganyo, aho yahise ahungira muri Amerika.

Munyakazi ashinjwa kuba umwe mu mpuguke zari mu cyahoze ari kaminuza y’u Rwanda bacengeje ku mugaragaro ingengabitekerezo yahezaga Abatutsi mu mashuri no mu kazi.

Umuvugizi w’ Ubushinjacyaha bukuru Faustin Nkusi yagize kandi ati:” Muri jenoside , uyu mugabo yafatanyije na burugumesitiri Mbarubukeye Jean mu gushishikariza abantu kurimbura Abatutsi muri Kayenzi , mu karere ka Muhanga iki gihe, aho yategetse Interahamwe guhiga umututsi aho ari hose.”

Ashinjwa kandi gutera inkunga y’ibitekerezo by’ubutagondwa ubutegetsi bubi bwariho, byaganishaga mu gutegura jenoside yafatwaga nk’igisubizo cya nyuma cy’ikibazo cya politiki, nk’uko impapuro zimushinja zibigaragaza.

Hari n’aho zigaragaza ko Munyakazi yabwiye Interahamwe ko zigomba kwitandukanya n’Abatutsi zambara amakoma; nyuma bakigabanyamo kabiri , aho na Munyakazi ubwe yagaragaye mu gice cyagiye kwica uwitwa Felicien Ugirashebuja.

Nkusi yagize kandi ati:” Twiyemeje kuzamuha ubutabera nyabwo nk’uko amategeko abiteganya…urubanza rwe ruzabera mu karere ka Muhanga aho bivugwa ko yakoreye ibyaha.”

Guhera muri 2005, Amerika imaze kohereza abakekwaho jenoside bane aribo Enos Kagaba, Jean Marie Vianney Mudahinyuka alias Zuzu, Marie Claire Mukeshimana na Munyakazi.

Kugeza ubu, u Rwanda rwashyize hanze impapuro 600 zo gufata abakekwaho ibyaha bya jenoside ku isi hose ariko bake muri bo nibo bamaze gufatwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo