Amatora si Alpha na Omega y’igihugu cyacu -Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnson.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnson, yavuze ko muri ibi bihe by’amatora abantu bagomba gukora ibyo bagomba gukora mu gihe gito kugirango babashe kujya mu mirimo yabo ya buri munsi kuko amatora adakwiye guhagarika indi mirimo igamije iterambere ry’abanyarwanda.

Ibi Minisitiri Busingye yabitangarije mu nama yahuje urwego rwa Polisi n’itangazamakuru yabereye i Kigali kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017.

Muri iyi nama hibanzwe ku myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika u Rwanda rwimirije imbere maze Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston asaba ko ibikorwa by’amatora bikorwa neza kandi vuba kugirango bitazahagarika akazi gasanzwe.

Yagize ati: "Muri ibi bihe by’amatora ibyagakozwe mu gihe kinini bikorwa mu gihe gito kugira ngo bitagira icyo byangiza mu buzima bwa buri munsi bw’u Rwanda kuko hanze y’amatora hari igihugu cyitwa u Rwanda, amatora ntabwo ari kamara, ntabwo ari alufa na omega, tugomba rero kuyakora ariko adahungabanyije ibyo umunyarwanda asanzwe akora mu buzima busanzwe,ari uwikorera cyangwa akorera Leta."

Businge yavuze ko mu Rwanda hari umutekano usanzwe uharangwa ndetse ahamya ko no mu bihe by’amatora nta kizatuma u Rwanda ruhungabana kuko atari yo ya mbere rukoze kandi agakorwa mu mahoro n’umutekano.

Ati: "Mu myaka 23 ishize amatora mu Rwanda yagenze neza, mu mahoro n’umutuzo, ibi nibyo twiteze no muri aya, nta mwuka w’ubwoba uhari nkuko imiryango imwe yabigaragaje."

Aha yavuguruzaga Raporo umuryango mpuzamahanga wo kurengera uburenganzira bwa muntu (Amnesty International) uherutse gusohora ku Rwanda ivuga ko mu gihugu hari ikirere cy’icyoba muri ibi bihe by’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Busingye yakomeje agira ati: "Ibihe turimo bifite ibibiranga, ku bwanjye ndabona ibihe turimo birangwa n’ubwisanzure buhagije, kwishima, kwishyira ukizana kwa buri muntu, ubukure bwa politike. Si na hano i Kigali gusa no hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo. Ejo bundi nari mu Bubiligi muri Rwanda day, abari bahari cyangwa ababonye amafoto sinatekereza ko mwabonye ubwoba. Jyewe wari uhari nabonye ibyishimo, kubyina no kunenga abayobozi badakora neza. Ndatekereza ko abantu dufite icyizere cy’ejo hazaza kurusha ibindi bihe byabayeho."

Muri iyi nama Polisi y’igihugu yagaragaje ko yiteguye neza kunoza umutekano w’abanyarwanda no kuburizamo igikorwa cyose gishobora gutuma amatora atagenda neza mu Rwanda hose haba mu matora, mbere yayo na nyuma yayo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo