Akazi kanjye si uguhora mvuga ibyananiye -Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda ,Johnston Busingye yatangaje ko akazi ke nka Minisitiri atari uguhora avuga ibyo atagezeho gusa ahubwo ngo we avuga ibyo yagezeho, ibyo atagezeho bikamubera isomo rituma agera ku ntsinzi y’ahazaza.

Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2016 mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika w’itangazamakuru.

Minisitiri Busingye yabigarutseho ubwo yavugaga igisubizo yasubije umunyamakuru wamwandikiye ku rukuta rwe rwa Twitter amubwira ko hari ibitaragezweho byinshi bikwiye kwibandwaho kuruta ibyagezweho.

Yavuze ko yamusubije amubwira ko gutsindwa cyangwa kunanirwa gukora ikintu runaka ari isomo kuri we rimufasha gutsinda mu bindi bihe biri imbere, birtyo ngo ntabwo we nka Minisitiri akazi ke ntabwo ari uguhora avuga ibitaragezweho.

Yagize ati: "Gutsindwa bibaho kugirango bitubere isomo, bibaho kugirango tubyigireho gutsinda mu gihe kiri imbere kuko intsinzi yacu iterwa no kwanga kuzibukira, akazi kanjye nka Minisitiri nk’Umunyarwanda, nk’inshuti y’abantu bari hano ntabwo ari guhora mvuga ibitaragezweho,

....niba ngiye mu biro byange nkananirwa gukora ibintu bine ariko nkashobora gukora ibintu bitanu, akazi kanjye ni ukuvuga kuri ibyo bintu bitanu nashoboye, hanyuma ngatumiza inama tukigira ku bintu bine natsinzwe, ako ni ko kazi kanjye. Akazi kanjye ni uguhindura ibyananiye intsinzi y’ejo hazaza"

Minisitiri Busingye yatanze urugero ku icupa ririmo amazi acagase mu buryo bwo kumvikanisha ibyo yari amaze kuvuga maze avuga ko we iryo cupa yahitamo kuvuga ko ririmo amazi igice kimwe aho kuvuga ko ririmo ubusa igice kimwe.

"Niba ufite icupa ririmo amazi ageze mucya kabiri, ushobora guhitamo kuryita icupa ririmo amazi igice kimwe cyangwa ukaryita icupa ririmo ubusa igice kimwe, akazi kanjye rero ni ukuvuga ko iryo cupa ririmo amazi igice kimwe ntabwo ari ukuvuga ko ririmo ubusa igice kimwe"

Yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho we yavuze ko Umunyarwanda wese akwiye kwishimira intsinzi yo kuba rwaravuye ku rwego we yise zeru cyangwa munsi ya zeru ubu rukaba rugeze ku iterambere rigaragarira buri wese.

"Iyo tubonye ibintu nk’ibi bibaho, ndatekereza ko icyo twakagombye kurebaho ari urugendo twanyuzemo, abantu bari bariho muri 1994 muzi aho twari turi nk’igihugu, nta kintu na kimwe cyakoraga neza, nta kintu kizima twari dufite, ibintu bimwe twari turi kuri zero, mu bintu byinshi turi munsi ya zeru, urwo nirwo rugendo tugomba kwibuka"

Minisitiri Busingye yavuze ko urwego rw’itangazamakuru ari rumwe mu zihutisha iterambere ry’igihugu avuga ko nubwo hakirimo imbogamizi n’ibitaragerwaho, ngo nihabaho gufatanya nta kabuza ibitaragezweho bizaba isomo rituma haba impinduka mu minsi iri imbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo