Kwamamaza

UBUTABERA

"Aho kuba perezida ukwezi kumwe naba gitifu imyaka 3" Min Busingye

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi

Minisitiri w’Ubutabera Johnstone Busingye yasabye abanyamategeko b’ibigo bya Leta kurangwa n’amahame agenga umwuga wabo abibutsa ko uwashaka gutandukira agamije kubona amafaranga menshi na yo adashobora kuyarya.

Mu cyumweru gishize ni bwo habaye inama ya buri gihembwe ihuza abanyamategeko b’ibigo byose bya Leta aho bari barimo kwisuzuma ku mikorere y’akazo kabo ka buri munsi.

Minisitiri w’Ubutabera Johstone Busingye yasabye abo banyamategeko gukora ibishoboka byose ngo bagabanye imanza ziregwamo Leta nibinaba ngombwa zishire burundu.

Yongeye kugaragaza ko hari abanyamategeko bashobora kugwa mu mutego wo kurya ruswa ahanini bitewe nuko bakeneye kubaho ubuzima burenze ubushobozi bwabo.

Yagize ati “ushatse kubaho uko wifuza bituma witwikira umushara muke, ugashaka aho ukura amabati, sima, minerivale y’abana n’ibindi.”

Minisitiri Busingye yavuze ko uzashaka kwitwikira umushara muke agashaka amafaranga menshi na we atazayarya kuko ngo mu mategeko ijisho rireba abarya ruswa rihora riri maso kandi ibihano birateganyijwe.

Yagize ati “hari igihe umuntu ashobora kukubwira ngo reka nguhe miliyoni 3 zihembwa perezida ku kwezi maze undeke, ariko aho kugira ngo mbe perezida ukwezi kumwe naba gitifu imyaka 3 kuko uriya wo muri Nyaruguru wagaruje miliyoni 43 iyo ashaka kuba perezida ukwezi kumwe ntaba ari aha nta n’ubwo aba yarayafashe.”

Kuva mu mwaka wa 2013 Leta irabara amafaranga asaga miliyoni 800 yatsindiye mu manza zitandukanye ariko akaba ataragaruzwa. Kugeza ubu imwe mu mpamvu ituma aya mafaranga atagaruka harimo n’uburangare bw’abanyamategeko ba Leta.

Abenshi mu batsindwa imanza za Leta ntibishyure bitwaza ko nta bushobozi bafite bwo kuyishyura, iki kibazo Minisiteri y’ubutabera ngo irateganya kugikemura binyuze mu guha abo bantu imirimo y’amaboko bakayikora mu mwanya wo kwishyura nkuko Theophile Mbonera, umwe mu bunganira Leta mu manza aherutse kubitangaza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza