Kwamamaza

UBUTABERA

Afungiwe kugerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Afungiwe kugerageza  guha  ruswa umupolisi kugira ngo arekure ucyekwaho ubujura

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, ho mu karere ka Kicukiro; hafungiye umugabo ukurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi uri ku kazi kugira ngo arekure umukozi we ucyekwaho icyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko uwo mugabo yakoze iki cyaha ku wa 13 Nzeli , aho yagerageje kuyiha uwo mupolisi kugira ngo arekure uwamukoreraga mu ibagiro ry’amatungo, akaba akurikiranweho kwiba ibintu birimo telefone n’ibikapu abishikuje ba nyirabyo.

SP Hitayezu yagize ati"Niba umuntu afungiye icyaha runaka cyangwa hari icyo akurikiranweho, abavandimwe be, inshuti ze, n’abandi bafite ibyo bahuriyeho bakwiriye gutegereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo arekurwe; cyangwa ngo akorerwe ibindi binyuranije n’amategeko."

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati:"Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere. Ni yo mpamvu idahwema gukangurira abaturarwanda kuyirinda ibasobanurira ububi bwayo, ariko haracyari abayaka, abayisaba ndetse n’abayitanga."

Yagize kandi ati:"Nubwo kwaka, gutanga no kwakira ruswa bikorwa mu ibanga rikomeye; ababikora bamenye ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kubatahura, kandi ko yashyizeho uburyo butandukanye bwo kubafata.

Avuga ku ngaruka za ruswa, SP Hitayezu yavuze ko idindiza iterambere n’ubukungu , bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru y’aho ayicyeka.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ngengamikorere, rikaba mu byo rishinzwe harimo kurwanya ruswa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza