Min Busingye yasabye guhagurukira abateje Leta ’imizimu’ ikarya amafaranga y’ubusa

Minisitiri Johnston Busingye

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda Busingye Johnston yasabye abanyamategeko b’ibigo bya Leta gukurikirana abakoresha abakozi batabaho yise abazimu bakabaterekerera mu mishahara ya Leta.

Minitiri Busingye avuga ko mbere y’uko haza ikoranabuhanga mu gutunganya iby’abakozi ba Leta hari abayobozi bakoreshaga abakozi batazwi yise ’imizimu’.

Minisitiri avuga ko iyi mizimu yaterekererwaga mu mishahara ya Leta na n’ubu ayo mafaranga akaba atarishyurwa.

Ati: ” Hari aho twasangaga hahembwa abakozi 100 wajya kubara umutwe ku wundi ukabona 60, ubu ngirango byagiye bigabanuka aho byatangiye kujya mu ikoranabuhanga. Ibyo ng’ibyo haba hari umuntu wishyiriyeho abakozi 40, abo nibo bitwa imizimu y’abantu. Uba usanga ari abahahoze muri za 1930 muri za 23 batigeze bagenda baza nijoro mutababona. Baravuga ngo imizimu igenda nijoro tutayireba ariko babaterekera babaha umushahara, buri wese bakamuha agashahara ke gasobanutse buri kwezi.”

Minisitiri Busingye avuga ko n’ubwo byagabanutse ariko ubwishyu bwabyo butararangira, asaba aba banyamategeko gukomeza kubikurikirana amafaranga yose yatanzwe kuri abo bazimu akagaruzwa.

Ati: ”Ubu rero aho tugeze magingo aya, ubu twese dukeneye guhaguruka tukarinda uyu mutungo witwa uwa Leta, itegeko riraremereye, itegeko nicyo rivuga, tugomba kurikurikiza akadomo ku kandi.”

Kugeza ubu Leta ibarura umwenda iberewemo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1 na miliyoni maganatandatu (1,600,000,000 frw). Mu gihe cy’umwaka umwe hamaze kugaruzwa akabakaba miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri aya 13,640,188 gusa ni yo amaze kwishurwa bidaciye mu manza.

Gusa Minisitiri y’ubutabera ivuga ko ari byiza kwishyura umwenda bidaciye mu manza kuko ngo usanga abahitamo guca mu manza bibagora kandi bikanabahenda. Abazakomeza kwinangira kwishyura umutungo wa Leta.

Busingye yavuze ko hazakoreshwa imbaraga z’itegeko abo bantu bakishyura ndetse n’abadafite imitungo bakaba bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro isimbura ubwishyu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo