Kwamamaza

UBUTABERA

Abasaga 600 bahoze bakorera EWSA bagiye kuyijyana mu nkiko

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Abasaga 600 bahoze bakorera EWSA  bagiye kuyijyana mu nkiko

Abakozi basaga 600 bakorera ikigo cyari gishinzwe ingufu n’amazi (EWSA) bagiye kukijyana mu nkiko nyuma yo gusanga inzego zitandukanye za Leta ngo zibarenganure ariko bikananirana.

Aba bakozi bavuga ko birukanywe muri 2015 iki kigo kitarakorwamo ibice bibiri, igishinzwe ingufu (REG) n’igishinzwe amazi n’isukura (EWSA).

Aganira na The New Times, Jordi-Michel Musoni, uhagarariye ishyirihamwe ry’abahoze bakorera EWSA birukanywe, yavuze ko barambiwe guhora mu nzego za Leta zitandukanye nta gisubizo gifatika bahabwa.

Nyuma yo guhura kw’aba bahoze ari abakozi ba EWSA kuwa Gatanu, banzuye ko ikibazo cyabo bakijyana mu nkiko.

Musoni yavuze ko bazatanga ibirego bisaga 500 mu rukiko, baregera impozamarira yo kwirukanwa bidakurikije amategeko no kutavuguruirwa imishahara nkuko Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu 2013 ryabitegekaga.

Abo bakozi bavuga ko kuvugurura imishahara muri EWSA icyo gihe byakozwe ku bari abakozi ba Leta, abandi bagasezeranywa ko byari gukorwa muri Weurwe 2013 nyamara ngo na n’ubu nta byakozwe.

Mu minsi yashize, bamwe mu bahagarriye ishyirahamwe ry’abahoze bakora muri EWSA ndetse na sendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) bahuye na Minisitiri w’Umurimo ngo bige kuri icyo kibazo.

Icyo gihe Urwego rw’Umuvunyi na Komisiyo Ihsinzwe abakozi ba Leta bahawe gucukumbura icyo kibazo basanga nta shingiro gifite.

Aba bakozi birukanywe bavuga ko mu mezi abiri baraba bagejeje ibirego byabo mu nkiko.

IBITEKEREZO

  • bernard Yanditse:

    ibitekerezo bya bamwe hano ni inda nini gusa no kwikunda,umwe ngo bakuremo abasaza ngaho we atari ho yerekeza abandi bo niba ntibindeba ngaho u Rwanda rutasinye amasezerano mpuzamahanga yumurimo erega ikibazo abanyafrica tukigira kugeza ubu nuko tutubahiriza amasezerano ibyanditswe ku rupapuro nta gaciro bigira niyo mpamvu usanga bamwe bahabwa inshingano zo gukora mubyo batigiye ariko ingaruka zikaba mbi kuko zigera kuri bose..
    .

  • lonzen Yanditse:

    ari uwiyita danny nuwiyita h bigaragarako nta nicyo mwize aho kugira ngo mubanze musobanukirwe ikibazo gihari murihutira kugaya,utazi ubwenge ashima ubwe koko

  • Gisagara Yanditse:

    Murashekeje ubwose ibyo uwiyise h nuwo Danny muvuze bishaka kuvugako umukozi nta burenganzira na buke afite bwo gusaba ko amategeko amurenganura yakubahirizwa....

  • USA Yanditse:

    ikigo gishinzwe amazi kitwa wasac muhindure.abasaza nimureke dukore kuko imikorere yabasaza irihasi.puuuuuuu mugende

  • USA Yanditse:

    ikigo gishinzwe amazi kitwa wasac muhindure.abasaza nimureke dukore kuko imikorere yabasaza irihasi.puuuuuuu mugende

  • USA Yanditse:

    ikigo gishinzwe amazi kitwa wasac muhindure.abasaza nimureke dukore kuko imikorere yabasaza irihasi.puuuuuuu mugende

  • USA Yanditse:

    ikigo gishinzwe amazi kitwa wasac muhindure.abasaza nimureke dukore kuko imikorere yabasaza irihasi.puuuuuuu mugende

  • DANNY Yanditse:

    Nibatuze Natwe Twarangije 2002twarize ibyo bakoraga tutijyeze tubona amahirwe yogukoramo kujyeza ubu twaratuje

  • h Yanditse:

    ukagirango hari uwagahawe biciye mu nzira abenshi muri abo batanze ruswa cg bajyamo ku kimenyane

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza