Abanyeshuri bane b’Abanyarwanda bafugiye I Burundi

3

Abanyeshuri bane bivugwa ko ari abanyarwanda bafungiye mu gihugu cy’u Burundi aho bafashwe n’urwego rushinzwe iperereza (SNR) muri iki gihugu bakaba barafatiwe mu Ntara ya Ngozi.

Aba banyeshuri bafungiye I Burundi guhera tariki 26 Nyakanga 2016, bakaba bazwi ku mazina ya Protais Ndagijimana, Joseph Hitimana, Mathias Mbarushimana na Joachim nkuko abatangabuhamya babivuze.

Amakuru dukesha RPA aravuga ko aba banyeshuri bafunzwe mu rwego rwo kubakoraho iperereza atari bo bashakishwaga kuko uwari ukurikiranyweho icyaha yari umunyeshuri wigaga muri Kaminuza ya Ngozi akaba yarahise ahunga.

Nk’uko abatangabuhamya babivuga, ngo aba banyeshuri batawe muri yombi ubwo bari batashye aho basanzwe baba mu gace ka Rubuye.

Abatangabuhamya bagize bati: ’’Barabafashe babajyana mu modoka y’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi(SNR)’’

Bemeje ko umunyeshuri washakishwaga we yari yabimenye kare agaruka mu Rwanda umunsi ubanziriza itabwa muri yombi ry’aba banyeshuri.

Aba banyeshuri bane batawe muri yombi bari basanzwe bakora akazi ko gushaka ubuzima muri resitora izwi nka ’Goshen’ iherereye mu mujyi wa Ngozi.

Iri tabwa muri yombi ry’aba banyeshuri ntiryigeze rishimisha abatuye muri uriya mujyi wa Ngozi kuko bavugaga ko aba banyeshuri bagiye kuba inzirakarengane z’ubwenegihugu bwabo.

Bakomeje bavuga kandi ko iyi resitora yakorwagamo n’aba banyeshuri ari iy’umunyarwanda bityo bakaba bafite impungenge ko isaha n’isaha yatabwa muri yombi kubera ko yagiye ahatirwa kenshi gufunga iyi resitora ariko ntabikore.

Bagize bati: "Barashaka kumwirukana mu Burundi kuko yanze gufunga resitora ye.’’

Aba baturage baturiye uyu mujyi bakomeje kugira amakenga y’amasura mashya bari kubona muri uyu mujyi wa Ngozi aho bari gukeka ko baba ari abakozi bakorera urwego rw’iperereza mu Burundi baje gufata abaturage.

Urwego rwa polisi mu Burundi rwatangaje ko aba banyeshuri bane bafuzwe mu buryo bwo gukora iperereza rijyanye n’amakuru ya bamwe mu Barundi n’abanyarwanda binjira muri iki gihugu bafite umugambi wo guhungabanya umutekano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Abobanyeshuri nibarekurwe kuko nibaba victim yuwatorotse,ahubwo abashinzwe umutekano bashakishe uwowagiye.

  2. Andika Igitekerezo Hanog.Mbanje kubasuhuza bavandi,ndumva abobanyeshuri barekurwa.kuko wumva nyirigucyekwaho icyaha hatorotse kare!none ubwo ntibyaba bibaye nkawamugani wikirura cyasanze abana bipfyisi barigutoba amazi nyina wabyo yagiye kare, hafatwa babana barakubitwa.ubworero ndumva barekurwa bagakurikirana uwowatorotse ,murakoze.

Tanga Igitekerezo