Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nta ngufu bafite-Depite Karenzi

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije kurwanya Jenoside, Depite Karenzi Theoneste yavuze ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside nta ngufu bafite, gusa ngobashobora kuzigira baramutse babaretse bagasenya ntawe ubakumiriye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu nama rusange y’iryo huriro, inama yabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko i Kigali.

Depite Karenzi yavuze ko abantu benshi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside usanga bari mu mahanga cyane kurusha imbere mu gihugu.

Yavuze ko mubyo bagiye gushyiramo ingufu ari ugushaka abafatanyabikorwa mu mahanga, bakabafasha guhangana n’abagipfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati "Tuzakomeza gushaka abafatanyabikorwa mu mahanga badufasha guhangana n’iki kibazo no gukurikirana abakoze Jenoside,abayipfobya n’abayihakana...Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nta ngufu bafite.Ingufu bagira ni uko twabaha urwaho bagasenya turebera."

Iri huriro kandi ryiyemeje gukomeza kwigisha urubyiruko hagamijwe kurwanya ipfobya, ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside.

Ibikorwa by’iri huriro uyu mwaka biganisha ku nsanganyamatsiko izazirikanwa mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho igira iti "Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho".


Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rigamije kurwanya Jenoside

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo