Kwamamaza

UBUTABERA

2021 uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside rushobora gushyirwa ku karubanda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
2021 uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside rushobora gushyirwa ku karubanda

Iyi foto yafashwe muri 1994 irerekana umusirikare w’umufaransa areba impunzi zihunga mu burengerazuba bw’U Rwanda/BBC

Umushakashatsi yangiwe gusoma inyandiko za Francois Mitterand wari Perezida w’Ubufaransa mu gihe no mu itegurwa ry’umugambi wa jenoside yakorewe abatutsi.

Urukiko rurengera itegeko nshinga mu Bufaransa rwashyigikiye icyemezo cy’ubutegetsi bw’iki gihugu cyo kudafungurira inyandiko za Mitterand Uyu umushakashatsi butekereza ko zishobora kwerekana uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Urwo rukiko rwashyigikiye ingingo ivuga ko inyandiko z’abaperezida b’Ubufaransa zidashobora gufungurwa hatarashira imyaka 25 bitabye imana.

Umushakashatsi, Francois Graner, ashaka gusoma inyandiko za nyakwigendera Perezida Francois Mitterand zidashobora gufungurwa kugeza mu mwaka wa 2021 leta y’Ubufaransa yabigennye.

Francois Mitterand yapfuye mu mwaka wa 1996 tariki ya 8 z’ukwezi kwa mbere bivuze ko imyaka 25 yitabye Imana izashira mu mwaka wa 2021 ari nabwo izi nyandiko zishobora kuzashyirwa hanze ibintu bishobora gutuma uruhare rwe na leta yari ayoboye muri jenoside yakorewe abatutsi rushyirwa ku karubanda rukamenyekana nyuma y’imyaka 23 iki gihugu gikomeza kubihakana.

Uyu mushakashatsi Graner yanditse igitabo gishinja abasirikare b’Ubufaransa gushyigikira interahamwe, gusa Ubufaransa bwo bwakomeje guhakana ibi birego.

Ubufaransa bushinjwa na leta y’u rwanda guha intwaro leta yakoze jenoside, gutoza interahamwe zakoze jenoside , guhungisha abayikoze n’ibindi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza