Kwamamaza

UBUKUNGU

Utu turere dufite UMWIHARIKO mu GUSESAGURA imari ya Leta muri 2015/2016

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Utu turere dufite UMWIHARIKO mu GUSESAGURA imari ya Leta muri 2015/2016

Depite Nkusi Juvenal uyobora PAC na Hon Theoneste Karenzi umvungirije.

Raporo y’ubusesenguzi bwa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoresherezwe y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) iragaragaza ko hari uturere usanga twarakabije mu gukora amakosa yatumye Leta ihomba ama miliyari ku buryo umuntu ashobora no kubona ko abayobozi batwo nta gaciro baha umutungo wa Leta.

Mu turere twagaragajweho amakosa akomeye muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya 2015/2016, harimo akarere ka Gatsibo, Nyamagabe, Rusizi, Ngororero na Nyabihu.

Kuwa 31 Ukwakira 2017, nibwoHon Kusi Juvenal uyobora PAC yagejeje ku nteko ishinga amategeko ubusesenguzi yakoze kuri iyi Raporo.Hon Nkusi yavuze ko hari amakosa akorwa ugasanga bisa naho abayobozi bayakora batatekereje.

Gatsibo: Hon Nkusi ubo yagarukaga ku turere twagaragayeho amakosa akomeye mu gukoresha imari ya Leta yahereye ku makosa AKarere ka Gatsibo kakoze ubwo bashyiraga umuriro mu nyubako ya Kabarore Teacher Training Center ndetse no ku muhanda wa Kabarore, aho basinye amasezerano arimo ibiciro bikubye inshuro zisaga 30 ugereranyije n’ibiciro bisanzwe.

Agaruka ku biciro bidasanzwe byagaragaye muri iri soko, Depite Nkusi yagize ati: “Hagaragayemo ibibazo byo guhanika ibiciro, ipironi y’icyuma yaguraga Miliyoni imwe n’ibihumbi 156 muri REG rwiyemezamirimo yayigurishaga Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600, amapiloni y’ibi, ibiti byabindi batera hariya, mu gihe igura ibihumbi 95 muri REG Rwiyemezamirimo yayigurishaga akarere kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 600, igiciro cyo gutanga umuriro wa cash power muri REG ni ibihumbi 62 ariko rwiyemezamirimo agaca Miliyoni 2. Murumva ibyo biciro uko bihanitse. Ese umuntu wese ujya gusinya ayo masezerano koko aba ari umuntu w’injiji muri ibyo bintu ku buryo yumva ko ibyo biciro ari byo koko bishobora gutangwa?”

Nyamagabe: Muri aka karere hari ubusitani bwahubatswe ariko PAC yasanze ingengo y’imari yari yateganyirijwe ubwo busitani yarongereweho Miliyoni 65 ngo bakunde bayigire nziza . Hon Nkusi ati: “Urareba icyo bongeyeho ukakibura bikaba ikibazo.”

Muri Nyamagabe kandi, ngo hari umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi wagaragayemo igisa n’uburiganya aho baguze amapoto 130 y’ibyuma ariko bakagura amatara 50 yonyine.

Aha wibaza icyo andi mapoto 70 agaragara mu mibare ko yaguzwe yakoreshejwe ukakibura. Nkusi yavuze ko bababajije bakavuga ko hari andi matara bari bafite muri sitoke ariko nubundi ngo bababajije ahandi bakoresheje ya mapoto 70 yasigaye barahabura, ibi bisobanuye ko yaba atarigeze agurwa ahubwo akaba yaranditswe ko yaguzwe.

I Rusizi: Muri aka karere ngo batanze isoko ryo kubaka umuhanda wari ufite ibirometero bitandatu ariko bakagaragaza ko bishyuye ibirometero birindwi n’igice. PAC ngo yabajije impamvu bishyuye umuhanda uruta uwo bubakaga bavuga ko batanze isoko badapimye uburebure bw’umuhanda ahubwo ngo bashingiye ku byo abaturage bababwiye.

Abaturage ngo bababwiye ko uwo muhanda ufite ibirometero birindwi n’igice ntibirirwa bapima bahita bisinya amasezerano na Rwiyemezamirimo kandi umuhanda muby’ukuri ngo ufite ibirometero bitandatu gusa.

Hon Nkusi ati: “Koko watanga isoko nk’iryo ushingiye kubyo abaturage bakubwiye ufite ipikipiki ushobora gupima ukamenya ibirometero? Ufite imodoka ushobora kuwugendamo ukawupima? Kwishyura kilometero imwe n’igice y’ubusa koko?”

Muri Ngororero ho ngo basinye abasezerano yo gukora imishinga badafitiye ingengo y’imari ku buryo bashoboraga kumara imyaka itatu nta kindi kintu bakoze ahubwo bishyura imishinga itararangira. Iki kibazo ngo bagihuriyeho na Gicumbi.

Muri Nyabihu, Hon Nkusi yavuze ko hari umuhanda wahubatswe ukaza gucika umaze amezi ane gusa. Nkusi ngo yatunguwe no gusanga abayobozi batazi ko uwo muhanda wacitse kandi we yaragezeyo hashize amezi atanu bibaye.

Yavuze kandi ko basanze hari na moteri igura asaga Miliyoni 30 ikorera hanze ihora inyagirwa n’imvura. Ati: "Namwe mwibaze gucana moteri ihenze ityo irimo kunyagirwa n’imvura."

Nyuma yo kugezwaho iyi mikorere idahwitse y’uturere mu gukoresha imari ya LetaDepite Depite Mukama we yavuze ko asanga ibi bidakwiye kwitwa amakosa ahubwo ngo bikwiye kwitwa ubujura.

Ati: “… njye ndibaza ukuntu umuntu yafafa ipoto y’igiti yaguraga ibihumbi 90 na bingahe akayishyura kuri Miliyoni ebyiri, agafata cash power y’ibihumbi 62 akayishyura kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana inani, wafata ipoto imwe y’icyuma igurwa Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana akayishyura kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600, maze PAC ikavuga ko ari amakosa? Ndashaka ko twandikaho ko ari ubujura kuko ntabwo ari amakosa!”

Mu minsi ishize ubwo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera Evode Uwizeyimana yagezaga ku nteko ishinga amategeko umushinga wo kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, yavuze ko amakosa nk’aya aterwa n’ubujura cyangwa ubuswa atazihanganirwa mu ngingo nshya zizongerwamo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza