Kwamamaza

UBUKUNGU

U Rwanda rwitabaje abadage ngo baruhe inama mu kongera abitabira isoko ry’imari n’imigabane

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
U Rwanda rwitabaje abadage ngo baruhe inama mu kongera abitabira isoko ry’imari n’imigabane

Abanyarwanda bakora mu rwego rw’imari n’ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane bari mu mahugurwa azabafasha guteza imbere isoko ryo mu Rwanda rikabasha kwikura muri zimwe mu mbogamiri rifite zirimo ubwitabire buke bw’abashora imari n’abagura imigabane ku isoko.

Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda ntabwo riritabirwa n’abantu benshi ahanini bitewe nuko iri soko ritamaze igihe kirekire rikorera mu Rwanda. Kugeza ubu haracyari imbogamizi mu mikorere y’iri soko zirimo kuba abaryitabira ari bake no kuba abarifiteho ubumenyi ari bake haba ku babikora n’abaturage muri rusange.

Ibi nibyo byatumye abakora muri urbu bucuruzi bitabaza Abadage ngo babahishurire ibanga bakoresheje bakabasha guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane ku kigero gishimishije.

Robert Mathu, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imari n’imigabane mu Rwanda (CMA) avuga ko aya mahugurwa azasiga abakora mu isoko ry’imari n’imigabane basobanukiwe ibanga Ubudage bwakoresheje mu guteza imbere isoko ry’iwabo nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.

Ati: "Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi Ubukungu bw’Ubudage bwari buri ku kigero cyo hasi cyane, bari bakeneye kongera kubwubaka no guteza imbere urwego rw’imari, turashaka kureba uko ubukungu bw’Ubudage bwazahuwe no kuzamura iterambere ry’imari kugeza aho kuri ubu iki gihugu kibarwa mu byifashe neza mu rwego rw’imari ku isi, turimo kureba uko twakwigira kuri izi nzobere zaturutse mu Budage."

Yashimangiye ko amasomo bazakura muri aya mahugurwa azabafasha kumenya uko bateza imbere urwego rw’imari mu Rwanda n’uburyo isoko ry’imari n’imigabane ryagira uruhare muri iryo terambere kuko kuri we ngo isoko ry’imari n’imigabane rifasha abikorera n’abashaka kwikorera badafite igishoro kukibona bakabasha gukora imishinga ibyara inyungu mu gihe kirekire.

Rwabukumba Celestin uyobora isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (RSE) agaruka kubyo bazigira ku Budage muri aya mahugurwa yavuze ko harimo uburyo bwo kubona abagana iri soko kugeza ubu bakiri bake haba kubagura imigabane no kubashora imari muri iri soko.

Yatanze urugero ku mpapuro mpeshamwenda avuga ko mu Budage abantu bitabira kuzikoresha cyane nyamara mu Rwanda ngo biracyari hasi. Ati: “iyo umuntu yagutanze gukora ibintu kandi akabikora neza umwigiraho, nk’u Rwanda rero turashaka kwigira ku bandi badutanze gukora ibi bintu, igikomeye ni ukureba ukuntu abagura n’abagurisha bakomeza kwiyongera kugirango ari abacuruza ku isoko ry’imari babyumve ndetse n’abagura babashe kubyitabira.”

Yavuze ko abaturage bamaze kwitabira isoko ry’imari n’imigabane ku kigero cya 20% kandi ibigo bishora imari muri iri soko byiganjemo ibyo mu Rwanda. Yagiriye inama abanyarwanda yo kudacika intege mu kugura imigabane ndetse no kumva ko imigabane bagura bagomba kuyifata nk’imitungo babitse.

Ati: “Abantu bumva ko ku isoko ry’imari n’imigabane umuntu agomba kugura agahita agurisha, ntabwo ari byo, abantu baba babyibeshyaho, iyo ufite isambu ntabwo uyigurisha ahubwo uyiraga umwana wawe, kuki abantu bumva ko bagura imigabane uyu munsi bakayigurisha ejo? Ubundi wakagombye kugurisha kubera ikibazo uhuye na cyo, iyo uguze umugabane uwufata nk’ishoramari.”

Yavuze ko kugirango umuntu yunguke cyane ategereza igihe runaka sosiyete yamara kunguka amafaranga runaka bakagabana inyungu hanyuma akongera imigabane aho kuyigurisha.

Yatanze urugero ko hari abantu bamaze imyaka 55 baraguze imigabane ariko ugasanga aho kuyigurisha bayongera umunsi ku munsi, abo ngo nibo bunguka kurusha ababona habayeho kuzamuka kw’umugabane bagahita bagurisha ako kanya cyangwa habaho kumanuka bakagira ubwoba bagahita bagurisha imigabane yabo.

Rwabukumba yatangaje ko hari gahunda yo kwagura isoko ry’imari n’imigabane rigakorera ku rwego rw’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kugirango ishoramari muri ubu bucuruzi ribashe kwaguka.
U Rwanda ngo ruzungukira muri uko kwihuza kuko ibindi bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzaniya byo ngo byateye imbere muri ubu bucuruzi bw’imari n’imigabane kuko ho babitangiye cyera ugereranyije n’u Rwanda.

Robert Elson uri mu itsinda ry’inzobere zaje guhugura abanyarwanda, yavuze ko u Rwanda rurimo kuzamuka neza mu bukungu ndetse anavuga ko ukwihuriza hamwe n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bizakomeza kurwongerera imbaraga kuko ngo n’Ubudade bwakuye imbaraga mu muryango w’ubumwe bw’uburayi.


Robert Elson, umwe mu nzobere zaturutse mu Budage


Celestin Rwabukumba uyobora isoko ry’imari n’imigabane


Robert Mathu uyobora Ikigo gishinzwe isoko ry’imari n’imigabane (CMA)

Abadage biteguye gufasha abanyarwanda guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza