Kwamamaza

UBUKUNGU

U Rwanda rwabonye inguzanyo yo kuzamura urwego rw’ingufu bigatuma amashanyarazi ahenduka

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
U Rwanda rwabonye inguzanyo yo kuzamura urwego rw’ingufu bigatuma amashanyarazi ahenduka

Banki y’isi yahaye u Rwanda inguzanyo ingana na miliyoni 125 z’amadolari azifashishwa mu guteza imbere urwego rw’ingufu bigatuma amashanyarazi akwirakwira mu gihugu hose vuba kandi ku giciro cyoroheye abanyarwanda.

Amasezerano y’iyi nguzanyo ya miliyoni 125 z’amadolari (miliyari 106 Frw) ku ruhande rw’u Rwanda yashizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) Amb Gatete Claver ku ruhande rwa Banki y’isi akaba yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ishami rya Banki y’Isi mu Rwanda Yasser El-Gammal.

Iyi nguzanyo igamije guteza imbere urwego rw’ingufu mu Rwanda by’umwihariko ikaba izafasha Leta kugeza ku banyarwanda serivise z’amashanyarazi mu buryo bwihuse kandi bakayabona ku giciro kiboroheye.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver yavuze ko iyi nkunga izafasha urwego rw’ingufu gushyira mu bikorwa imishinga igamije guteza imbere urwego rw’ingufu mu Rwanda. Yavuze ko izabafasha gukora impinduka zizatuma urwego rw’ingufu mu Rwanda rutera imbere ku buryo amashanyarazi azagera kuri bose ahendutse kandi adafite ibibazo.

Ati: "Bizadufasha kugeza amashanyarazi ku baturage no mu micungire myiza yayo, tugabanya ibihombo ndetse no kureba niba umuriro ugera ku baturage uko bikwiye."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu, Germaine Kamayirese yavuze ko iyi nguzanyo izatuma umuriro w’amashanyarazi uhendukira n’ab’amikoro make.

Ati: "Iyi nguzanyo izatuma igiciro cy’amashanyarazi kigabanyuka, kandi bizanatuma abafite amikoro make babasha kugura amashanyarazi, .... Mu myaka irindwi tuzaba tumaze kugera ku banyarwanda bose ndetse n’inganda."

Kamayirese avuga ko hari amashanyarazi yangirikaga bitewe n’imiyoboro y’amashanyarazi itanoze bityo ngo gukora imiyoboro mishya bizatuma igiciro kigabanyuka.

Aya masezerano y’inguzanyo yasinyiwe ya Miliyoni 125 z’amadorali, ni icyiciro cya mbere cy’inguzanyo Banki y’isi yageneye u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu ingana na miliyoni 325 $ (hafi miliyari 271 Frw) yo guteza imbere urwego rw’ingufu.

Mu mwaka utaha, hazasinywa ikindi gice naho muri 2020 hasinywe icyiciro cya nyuma cy’iyi nguzanyo.

U Rwanda ruzatangira kwishyura iyi nguzanyo nyuma y’imyaka itandatu ku nyungu ya 0.78 %, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 38.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza ku banyarwanda amashanyarazi ku kigero cya 100% mu myaka irindwi iri imbere, iyi nguzanyo ikaba iri mubizafasha Leta kwesa uwo muhigo.

Umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda umaze kugera kuri 41,5% by’ingo, harimo 11,5% bafite ukomoka ku mirasire y’izuba, na 30% bawufatira ku mirongo migari y’igihugu.

JPEG - 98.9 kb
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver na Yasser El-Gammal uyobora ishami rya Banki y’isi mu Rwanda nyuma yo gusinyana amasezerano y’inguzanyo
JPEG - 114.2 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzweushinzwe ingufu, Germaine Kamayirese

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza