Rulindo: Abaturage basigaye bisabira ko imihanda inyuzwa mu masambu yabo

Abaturage bo mu murenge wa Masoro mu karere ka Rulindo baravuga ko batazajya bategereza ko Leta ibakorera ibintu byose ahubwo ngo nabo biteguye gufatanya nayo. Babitangaje nyuma y’aho aka karere karimo gukwirakwizwamo amashanyarazi nabo bakikorera imihanda y’imigenderano.

Igice kinini kigize akarere ka Rulindo ni imisozi miremire nayo iri mu cyaro, nubwo aka karere kagizwe n’icyaro ntibikabuza kuba gakataje mu iterambere aho igice kinini cyako kimaze kugezwamo amashanyarazi.

Abaturage bamaze kubona ko Leta irimo kubegereza amashanyarazi bahisemo kwikorera imihanda y’imigenderano badategereje indi nkunga ya Leta.

Ruboyi Theogene ni umwe mu baturage baganiriye na MAKURUKI yagize ati: “umunyarwanda wese agomba kumva ko iterambere ari irye niyo mpamvu twahisemo kwikorera imihanda kuko nitwe tubyungukiramo, ufite imodoka akabasha kuyigeza aho atuye bimworoheye.”

Ruboyi akomeza avuga ko Leta ibaha ibintu byinshi ariko ikanabashishikariza gukura amaboko mu mifuka bagakora akaba ari muri urwo rwego bahisemo guhera ku bikorwa remezo bifite inyungu rusange.

Aba baturage bavuga ko kunyuza imihanda mu mirima yabo byongera agaciro k’ubutaka bwabo akaba ari yo mpamvu bashishikazwa no kwikorera iyi mihanda kandi badateganya gusaba ingurane.

Kayiranga Emmanuel ni Umuyobozi w’akarere ka Rulindo avuga ko yishimira intambwe aba baturage bamaze gutera mu myumvire aho bo ubwabo bageze ku rwego rwo kwisabira ko imuhanda inyura mu masambu yabo kandi bakayikorera.

Kayiranga yagize ati: “turishimira ko aba baturage bamaze kubona ibyiza byo kwegerezwa ibikorwa remezo, mbere batari batuzwa m midugudu babonaga gucisha umuhanda mu isambu ari nk’umuzigo bikorejwe ariko ubu baraharanira kwikorera imihanda.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko akarere kazakomeza kubafasha kabashakira abatekinisiye bo gupima ahagomba kunyuza umuhanda.

Nubwo imiterere y’Akarere ka Rulindo yakomeje kuba imbogamizi ku miturire, ubwitabire bw’abatuye ku mudugudu ntibube ku kigero cyo hejuru, ubu aba baturage biyemeje kugira uruhare mu bibakorerwa kugirango birusheho kubegerezwa.

Patrick Rulinda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo