Kwamamaza

UBUKUNGU

Royal TV nayo yahagaritse ibiganiro mu Rwanda

Yanditswe

kuya

Royal TV nayo yahagaritse ibiganiro mu Rwanda

Televiziyo ya Rayal TV yakoreraga mu Rwanda nayo imaze gufunga imiryango kubera ubukene nyuma y’igihe gito KFM nayo ifunze.

Abanyamkuru b’iyi televiziyo bahamije ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri bakoreshwejwe inama n’ubuyobozi mbere yo gutangira akazi babwirwa ko iyi televiziyo bakoreraga ifunze imiryango.

Aba banyamakuru bavuze ko intandaro yo gufungu ibiganiro kuri iyi televiziyo ngo ari amikoro.

Ubuyobozi bw’iyi televiziyo bwabwiye aba banyamakuru ko butagifite ubushobozi bwo gutunga abakozo bakoresha.

Iyi televiziyo yarifite abanyamigabane b’abanya Kenya yashinzwe nyuma yo kugura indi televiziyo nayo yakoreraga mu Rwanda yitwaga Lemigo TV.

Gusa radio y’aba banyamigabane yo yitwa Rayol FM yo ngo izakomeza gukora

Iyi televiziyo ifunze nyuma y’iminsi itari myinshi indi radio yakoreraga mu Rwanda KFM nayo ifunze imiryango ku kibazo nk’iki nacyo cy’amikoro.

Ubukene mu bitangazamakuru bwakunze kumvikana mu Rwanda ndetse banyirabyo bakunze kuvuga ko nta masoko babona bakuramo amafaranga yo gutunga ibinyamakuru byabo.

N’ubwo abanyamakuru bakoreraga Rayal TV babwiye Umuseke ko bizeye ko bazahabwa ibikubiye mu masezerano yabo ariko nta cyizere ko bazabihabwa kuko umwe mubayobozi b’iyi televiziyo yabwiye iki kinyamakuru ko atazi niba abakozi bakoreraga iyi Rayal TV bazahabwa ibiri mu masezerano ngo kuko banyirayo aribo bazabifataho icyemezo.

IBITEKEREZO

  • Mavara Claudine Yanditse:

    Yooooo!Mbega agahinda.Duhobye ibiganiro byinshi byiza batugezagaho(gusa birababaje)

  • Jeanette Yanditse:

    Birababaje cyaneeee.

  • Peter Yanditse:

    Nukuri birababaje kuko iyi television yaduhaga ibiganiro ubona biteguye neza

  • Peter Yanditse:

    Nukuri birababaje kuko iyi television yaduhaga ibiganiro ubona biteguye neza

  • Peter Yanditse:

    Nukuri birababaje kuko iyi television yaduhaga ibiganiro ubona biteguye neza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza