Perezida Kagame yasabye ko kwihaza mu bukungu kwa AU byihutishwa

Perezida Paul Kagame yasabye ko kwihaza k’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) byihutishwa.

Yabitangaje kuri uyu wa mbere muri Guinea Conakry, mu nama ku mavugurura ya AU yitabiriwe na Perezida Alpha Conde, Perezida Idriss Deby ndetse na Moussa Faki Camara uyobora Komisiyo ya AU.

Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kwihutisha impinduka kuko n’isi iri kwihuta cyane.
Ati “Ni ugukomeza ibitekerezo muri uyu muryango byo guhora dukora icyo abaturage bacu bakeneye.Impamvu izi ngamba zigomba kwihutishwa irumvikana.Isi iri guhinduka byihuse.Kwihuriza hamwe kubw’inyungu n’ibyifuzo by ’umugabane wacu , twahindura amateka.”

Kugeza ubu ingengo y’imari AU ikoresha iterwa inkunga n’abanyamahanga ku kigero cya 60 %, ibintu bituma hari bimwe mu byemezo udafata mu gihe bishobora kubangamira abaterankunga.

Perezida Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo uwo muryango wigenge, bivuye ku misoro ku byinjira muri Afurika.

Ati “Dukwiye kwihutisha icyemezo cyo kwihaza mu bukungu k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, dusoresha ibyinjiye.Ibindi byose bizaturuka aha, nta wadusubiza hasi.Icya kabiri ni ukwihutsha ayo mavugurura…urugero rwa mbere, ugushyira hamwe mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bo hanze.Nta n’umwe wungukira mu bibazo biri mu bucuruzi kuri ubu.”

Yakomeje avuga ko ubushake mu banyafurika bwo kwiteza imbere buhari, igisigaye ari ugushyira hamwe.

Ati “Umwuka w’impinduka urahari, kandi umurongo ngenderwaho urahari, reka tuwuririreho , dushyire imbere ibikurikiyeho , dukomeza intambwe turiho.Reka dukorere hamwe ubundi twubake Afurika twifuza.”

Amavugurura muri Afurika Yunze Ubumwe yasabwe n’abakuru b’ibihugu mu nama y’uwo muryango yabereye i Kigali umwaka ushize.Perezida Kagame icyo gihe niwe wahawe inshingano zo gutegura ayo mavugurura.


Amafoto:Perezidansi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo