Perezida Kagame arabifuriza kuzagira imurikagurisha ryiza: PM Murekezi

Minsitiri w’intebe Anastase Murekezi yafunguye Expo kumugaragaro abwira abayitabiriye ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame abifuriza kuzagira imurika gurisha ryiza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wakane ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’ibwo Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yageraga I Gikondo ahari kubera Expo mu gikorwa cyo kuyifungura ku mugaragaro.

Ubwo PM Anastase Murekezi yahageraga yabanje gutambagizwa aho Expo iri kubera hose anerekwa tumwe mu dushya twiganje muri Expo yuyu mwaka.

Nyakubahwa Anastase Murekezi yatambagiraga ahari kubera Expo akanyuzagamo akanaganira n’abanyiribikorwa baje kumurika ibihangano by’abo bakamusobanurira byimbitse ibikorwa by’abo ndetse n’icyo bije guhindura ku Banyarwanda muri rusange.

Mu ijambo yavuze ubwo yafunguraga ku mugaragaro Expo Minisitiri w’intebe yashimiye cyane intera abikorera bo mu Rwanda bamaze ku geraho ndetse n’ubufatanye bagirana n’abandi ba rwiyemeza mirimo baturuka hanze y’u Rwanda.

Nyakubahwa Murekezi kandi avuze ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yamuhaye ubutumwa bugenewe urugaga rw’abikorera mu Rwanda aho yavuze ko Perezida Kagame ashimira cyane PSF (urugaga nyarwanda rw’abikorera) ku bikorwa bamaze kwigezaho ndetse anabizeza ubufatanye,

Yagize ati “Perezida Kagame arashima PSF [urugaga nyarwanda rw’abikorera] hamwe n’abafatanya bikorwa ba PSF cyane cyane abikorera bo mu Rwanda n’abaturuka mu mahanga barimo abaturuka mu karere u Rwanda rurimo, abavuye mu bindi bihugu bya Afurika n’indi migabane y’Isi bakaba bose baje kwitabira iri murikagurisha ry’ingira akamaro . Arabifuriza kuzagira imurikagurisha ryiza kuko mu maze gutera imbere bihagije yongeye kubasezeranya y’uko ibyo mukora byose bigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu rishingiye ku miyoborere myiza ishoramari ry’abikorera imibereho myiza y’abaturage ubumenyi n’umutungo kamere urimo kugenda ubyazwa umusaruro byose murabifatanije”.

Nyuma y’ijambo ry’umushyitsi mukuru habayeho gusabana no kwiyakira ku bashoramari bari bateraniye aho, bibanzirizwa no kwizihiza isabukuru y’imyaka makumyabiri Expo imaze iba mu Rwanda aho Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ariwe wakase umutsima wari wateguwe arikumwe n’abandi bashyitsi bakuru bari bahari.

Karangwa Gaspard/Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo