Nyabihu bubakiwe ivuriro ribumvisha icyanga cy’ubukerarugendo

1

Abaturage bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu bubakiwe ikigo nderabuzima cyatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 49 avuye mu bukerarugendo.

Aba baturage bahawe ivuriro biciye muri gahunda y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo.

Iyi gahunda igenera abaturage baturiye ama pariki igice cy’ibiva mu bucyerarugendo kigakoreshwa bahabwa ibikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.

Abaturage ba Kabatwa muri Nyabihu baturiye bariki y’Ibirunga nibo bari batahiwe kuko ejo kuwa kane tariki ya 25/8/2017 bamurikiwe ivuriro bubakiwe mu mafaranga yavuye mu bukerarugendo.

Iri vuriro ryatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 49 500 000 Frw Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB avuga ko intego yabo ari ukubona abaturage babona inyungu kubiva mu ma pariki.

Ati :” Iri vuriro ry’ubatswe mu mafaranga yavuye mu bukerarugendo. Icyo twifuza nka RDB ni ukumva ko parike ibafitiye akamaro, ishobora kubazanira ibindi bikorwa nk’amavuriro n’amashuri”

Kaliza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB(foto Umuseke)

Iri vuriro ryubatswe ku bufatanye bwa RDB yatanze 50,2% yacyubatse, Ikigo gitunganya ibireti Horizon SOPYRWA n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere LODA, n’inkunga y’abaturage ibarirwa muri miliyoni esheshatu binyuze muri gahunda y’Ubudehe.

Abaturage ba Kabatwa bavuga ko RDB ibakuye kure kuko ubusanzwe bari bafite ikigo nderabuzima kimwe kandi nacyo giherereye ku ruhande ku buryo hari abo byagoraga kugerayo.


Ivuriro ryatashwe kumugaragaro(foto umuseke)

Iyi gahunda yo gusangira n’abaturage ibiva mu bukerarugendo igamije kwereka abaturage akamaro k’amapariki kugirango bayabungabunge nabo bazi ko abafitiye akamaro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo