Ngororero:Bahangayikishijwe no gucukura amabuye y’agaciro, bagahembwa intica ntikize

1

Agasantere ka Gatumba kari hafi y’ahacukurwa amabuye y’agaciro

Bamwe mu baturage bacukura mu birombe by’amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero, bahangayikishijwe n’amafaranga make bahabwa ku kilo cy’amabuye baba bacukuye.

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu dukungahaye ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti.Imirenge igize ako karere uko ari 13 yose ibonekamo amabuye y’agaciro.

Bamwe mu baturage baganiriye na Makuruki bo mu Murenge wa Gatumba bakora mu birombe, bagaragaje ko bavunwa no kubona ayo mabuye nyamara sosiyete bakorera zikabahemba amafaranga make.

Sosiyete zicukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Gatumba ubusanzwe ziba zifite abakozi bahembwa ku kwezi ndetse n’abandi ba nyakabyizi bahemberwa umusaruro babonye.

Ufitamahoro Gaston, umwe mu baturage bacukura amabuye y’agaciro muri uwo murenge yagize ati “Ikibazo dufite ni amafaranga make baduhemba.Baduhemba ibihumbi bibiri ku kilo cya gasegereti, kandi hanze zigura birindwi na Magana atanu, rero usanga nta kintu kirimo rwose.”

Uretse sosiyete zemewe, nta wundi muntu wemerewe kugurira abaturage amabuye y’agaciro, nyamara muri Ngororero hari abantu bagurira rwihishwa abaturage amabuye y’agaciro, ari nabo babaha amafaranga menshi ugeraranyije n’ayo sosiyete zitanga.

Umusaza Manishimwe Faustin afite imyaka 67. Avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro I Gatumba bufite akamaro ariko agasaba ko abayacukura bongererwa amafaranga kugirango babikunde.

Ati “Sosiyete hano ziradufasha ariko abazi iby’ubucukuzi bw’amabuye bazicarane na ba rwiyemezamirimo bayungurure kuko abaturage barashaka akazi ariko bakabahemba amafaranga make.Bazicarane rero batange amafaranga, abaturage babone imbaraga zo gukora.”

Ndayambaje Godefroid, Meya w’Akarere ka Ngororero yatangaje ko bigoye kongerera abaturage amafaranga, bitewe nuko igiciro sosiyete zitanga kiba cyavuye mu mbaraga zakoreshejwe.

Avuga ko sosiyete zicukura zizana imashini n’ibindi bikoresho byifashishwa mu bucukuzi, zigafasha abaturage kubona umusaruro w’amabuye y’agaciro.Ngo igiciro gitangwa havanywemo ibyo sosiyete yatakaje, bakabona kugena igiciro umuturage ahabwa kandi bagendeye ku giciro kiri ku isoko mpuzamahanga.

Ibiciro by’amabuye y’agaciro ku rwego mpuzamahanga bihinduka buri munsi, hari nubwo bishobora guhinduka kabiri ku munsi.

Meya Ndayambaje kandi avuga ko bari gukorana n’inzego z’umutekano, ngo bahige abagurira abaturage mu buryo bwa magendu.

Banki Nkuru y’igihugu yagaragaje ko mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwinjije miliyari 137 Frw avuye mu mabuye y’agaciro rwohereje mu mahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo