Kwamamaza

UBUKUNGU

Muri Amerika abashoramari bashyize miliyoni 100 mu mushinga wa Gaz Methane

Yanditswe

kuya

Muri Amerika  abashoramari bashyize miliyoni 100 mu mushinga wa Gaz Methane

Abashoramari bitwa Highland Group Holdings Ltd. (HGHL) basinye amasezerano yo kuza gufatanya na Symbion Power kubyaza umusaruro gaz methane iri mu kiyaga cya Kivu.

Aya masezerano yasinyiwe mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubusanzwe ikigo cya Symbino Power cyari gisanzwe gitunganya Gaz Methane cyashyizemo miliyoni 370 z’amadorali ya Amerika ariko Highland Group Holdings Ltd. (HGHL) yo ikaba izashyiramo miliyoni 100 z’amadorali ya Amerika.

RDB ivuga ko Paul Hinks umuyobozi mukuru wa Symbion Power yashoye imari bwa mbere muri gaz metahane yatangaje ko yishimiye kubona umufatanya bikorwa uzabafasha kubyaza umusaruro Gaz Methane.

Paul Hinks yavuze ko ibi byose impamvu biba ari uko u Rwanda ari igihu gihagaze neza mu korohereza abashoramari.Ati “U Rwanda ni igihugu kiri imbere mu bindi mu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu koroshya ishoramari (Doing Business Index) ku rutonde rwa Banki y’isi kandi ibyo twahabonye natwe bishimangira ibi. Ikizere cya HGHL muri Symbion no mu Rwanda ni ikimenyetso cy’ubushake bukomeye bafite mu kugira u Rwanda ahantu hambere bashoye imari muri Africa.”

Ikiyaga cya Kivu gifite metero cube miliyari 55 z’imyuka yiganjemo gas Methane ishobora kubyazwamo amashanyarazi angana na 500MW mu gihe cy’imyaka 40. Ubu iyi gas yatangiye guha u Rwanda 25MW gusa.

Paul Hinks yavuze ko bazatangira gukorana n’uyu mufatanyabikorwa mu kwezi kwa 11 uyu mwaka bikuhutisha gahunda yo kongera izindi 22MW mu mashanyarazi bavanaga muri Gas Methane nibura mu mezi 18 ari imbere.

Lord Irvine Laidlaw, umuyobozi wa HGHL yavuze ko uyu ari umushinga bashoyemo imari babishaka cyane hamwe n’uwo baheruka gushoramo imari mu Budage.
Ati “tuzakora ibishoboka dutange amashanyarazi avuye hasi mu kiyaga cya Kivu. Dushishikajwe no kubigeraho, cyane cyane dushishikajwe no gutanga umusanzu w’ingufu kuri kimwe mu bihugu biri kwihuta cyane mu iterambere muri Africa. Hamwe na bangenzi banjye dutewe ishema no gufatanya n’u Rwanda. ”

Clare Akamanzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB wari mu gusinya aya masezerano yavuze ko u Rwanda rwishimiye ubu bufatanye bw’abashoramari buzafasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo z’iterambere.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza