Muganga na Mwalimu mu myaka irindwi bazajya bajya ku kazi bemye-FPR Inkotanyi

8

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje imihigo uzibandaho mu myaka irindwi iri imbere, ugaragaza ko mwalimu na muganga agaciro kabo n’imibereho byabo biziyongera.

Byatangajwe na Prof Anastase Shyaka muri kongere idasanzwe y’umuryango FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Abarimu n’abaganga ni bamwe mu bakozi ba Leta bakunze kwinubira umushahara bahabwa, bavuga ko udahagije ugereranyije n’akazi bakora ndetse n’ubuzima buri hanze aha.

Shyaka yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere FPR Inkotanyi yifuza ko umwarimu na muganga bagira agaciro kisumbuye n’ubushobozi buruseho.

Yagize ati “Turashaka guha agaciro mwarimu.Mwarimu yasohoka agiye ku kazi akagenda akeye,yemye yumva afite agaciro agatanga uburezi bufite ireme.Duteze imbre irreme ry’uburezi…

Turashaka ngo umuganga wacu, umuvuzi wacu agire ubushobozi agire ubumenyi...muri urwo rwego igihugu kizatera imbere mu bushakashatsi kandi mu nganda tugire inganda zikora imiti twihaze kandi dusagurira n’abaturanyi mu Karere.

Shyaka kandi yavuze ko bashaka guteza imbere siporo mu gihugu ku buryo “abanyarwanda tuzajya tuvuga ngo twambariye gutsinda.”

Yavuze ko Umuco w’igihugu bifuza ko uba igicumbi cy’inyungu ku bawukora kandi n’Ururimi rw’Ikinyarwanda rugatezwa imbere.

Ubukungu

Shyaka yavuze ko mu myaka irindwi iri imbere amafaranga umunyarwanda yinjiza yiyongera.

Ubusanzwe ku mwaka bigaragara ko nibura umunyarwanda yinjiza amadolari 720 ku mwaka.

Yagize ati “Twagabanyije ubukene ku buryo bugaragara, ariko turifuza ko mu myaka irindwi amafaranga umunyarwanda abona ku munsi tuzayakuba kabiri.Turifuza ko ubukene buzakabaka hafi kuri zeru n’ubwo nta wavuga ngo buzacika burundu.”

Prof Shyaka yavuze ko ubukungu bw’igihugu buzashingira cyane ku ishoramari ry’abikorera no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.Yavuze ko mu myaka irindwi ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bizagera kuri 75 % bivuye kuri 25 % rwohereza ubu.

Yavuze kandi ko ingengo y’imari y’u Rwanda bifuza ko izaba iva mu banyarwanda ubwabo, aho kuyitega ku nkunga y’amahanga.

Ati “Mu mwaka wa 2024, ingengo y’imari y’abanyarwanda izaba iturutse mu mitsi yabo.N’ayo twaba tugujije abe ari ayo tuzishyura, n’inkunga zaza ntizibe ari zo dutegaho amakiriro.”

Kongere idasanzwe y’Umuryango FPR Inkotanyi ni nayo yamerejwemo Paul Kagame nk’umukandida uzahagarira ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 3 na 4 Kanama uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Ahaaa nta mwarimu wakwibukwa da. Ibintu byose ni ok ariko imibereho ya Mwarimu yo yarananiranye pe.

  2. Ngo mwarimu? Ahaaaaaa.
    Nyakubahwa President mwakoze byinshi kandi byiza ariko rwose mwarimu we ubanza ahari mutamuzi.

    Mugire icyo mukora nahubundi inzara ibamereye nabi kubera agashahara gake

Tanga Igitekerezo