Mu mezi atandatu, RRA yakusanyije Miliyari zisaga 500 Rwf y’imisoro

Richard Tushabe komiseri mukuru wa RRA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukuboza 2016, cyakusanyije Miliyari 514.9 Rwf, bikajyana no kuba umubare w’abasora wariyongereyeho 5%.

Kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2016, RRA yabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 514.9 Rwf.

Iki kigo ntabwo cyabashije kugera ku ntego cyari kihaye kuko cyari cyiyemeje gukusanya imisoro ingana na miliyari 516.5 Rwf.

Icyakora nubwo ikigo cy’imisoro kitesheje umuhigo wacyo ijana ku ijana, nta kinyuranyo kinini kigaragara hagati y’ayo cyakusanyije n’intego cyari cyihaye kuko cyabashije kwesa umuhigo cyari cyarihaye ku kigero kingana na 99.7%.

Kwishyuza ibirarane by’imisoro ni kimwe mu byafashije iki kigo kugera kubyo cyagezeho kuko hakusanyijwe ibirarane bingana na miliyari 19.5 Frw, bihwanye na 3.8% by’amafaranga yose yinjijwe. Kuri iki hiyongeraho ibikorwa byo Kwandika abasora bashya kuko muri aya mezi hiyongereyeho abasora 7,840 bihwanye n’inyongera ya 5%.

Richard Tushabe, Komiseri mukuru wa RRA yatangaje bihaye intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 588.1 Rwf muri aya mezi atandatu ari imbere kugirango ingengo y’imari y’uyu mwaka irangire (Mutarama – Kamena 2017)

RRA yavuze ko yiteguye kugera kuri iyi ntego binyuze mu buryo butandukanye busanzwe buyifasha gukusanya imisoro n’amahoro. Muri izo gahunda harimo gukomeza kunoza uburyo bwo kwakira umusoro wa VAT hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga ’Online VAT Declaration system’.

RRA kandi ngo izakomeza gukurikirana imikoreshereze ya EBM, kurwanya ubucuruzi bwa forode, Gukomeza kwandika abasora bashya hagamijwe kwagura umubare w’abasora no Gukomeza Gukurikirana iyishyuzwa ry’ibirarane by’imisoro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo