Mu gitaramo cy’imbonekarimwe, Umujyi wa Kigali wishimiye ibyagezweho mu myaka 7 ishize (AMAFOTO)

Ubuyobobozi bw’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize bwishimiye ibyagezweho mu myaka irindwi ishize ndetse banahiga ibyo bagomba gukora mu yindi myaka iri imbere kugirango bakomeze kubaka Kigali ihangana n’indi mijyi ikomeye.

Iki gitaramo cyabereye mu nyubako ya Kigali Convetion Center. Umuyobozi w’umujyi wa Kigal, Pascal Nyamurinda, yavuze ko hari byinshi byakozwe abanyarwanda bakwiye kwishimira nko kuba hari abantu bavuye mu cyicyiro cy’ubukene bukabije.

Ati :”Hari byinshi byakozwe cyane iyo urebye mu cyiciro cy’iterambere, muzi ko muri iyi myaka irindwi hari abanyarwanda bagera kuri miliyoni 2 bavuye mu cyiciro cy’ubukene, ubwisungane mu kwivuza ubu bigeze kuri 98 ku ijana(98%) mu mujyi wa Kigali.”


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Nyamurinda Pascal

Nyamurinda kandi avuga ko n’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali byateye imbere, ati :”Iterembere murabona imihanda yubakwa , inzu zizamurwa, igishushanyo mbonera cyarubahirijwe n’ubwo hakiri utujagari ariko biri kugenda neza, ibi byose ni ibyakozwe n’ubwo bitaragera aho twifuza ariko tuzakomeza gushyiramo ingufu.”

Uyu muyobozi avuga ko mu yindi myaka irindwi igiye kuza bifuza gukomereza aho bari bageze bakirinda gusubira inyuma mu iterambere. Ati :”Turashaka ko igishushanyo mbonera cyakubahirizwa ibyo tutakoze mu bikorwa remezo n’imibereho myiza na byo byongerwemo ingufu.”

Muri ibi birori, abayobozi b’uturere twose tugize umujyi wa Kigali bahiguriye umuyobozi wawo imihigo ndetse banahiga indi y’ibyo biyemeje kuzageraho.





Abayobozi b’uturere banyuraga imbere y’umuyobozi w’umujyi bagahiga bakanahigura imihigo

Umushyitsi mukuru yari umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere RGB Prof Shyaka Anasthase yashimiye intambwe umujyi wa Kigali wateye ndetse yanabashimiye umuco mwiza bafite wo kwishimira ibyakozwe.





Buri karere kahagurukiye ukwako bahurira kuri Kigali Convetion Center



Mu ngendo y’umujyo umwe niko bagendaga binjira aho bataramira






Akanyamuneza kari kose mu maso yabo





Nk’uko bisanzwe mu gitaramo bacinya umudiho





Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abataramyi batandukanye barimo na Rucagu Boniface uyobora itorero ry’igihugu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo