Kwamamaza

UBUKUNGU

Minisitiri Munyeshyaka yijeje abanya-Rutsiro isoko, anakomoza ku bibazo by’ibyo gupfunyikamo bikiri ingume

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Minisitiri Munyeshyaka yijeje abanya-Rutsiro isoko, anakomoza ku bibazo by’ibyo gupfunyikamo bikiri ingume

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Vicent Munyeshyaka yijeje abaturage b’i Rutsiro ko Leta igiye kureba uko yazabubakira isoko rya kijyambere rihurirwamo n’abanyarwanda n’abanye-Kongo anavuga ko hari gushakwa umuti w’ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo kuri ubu bikiri ikibazo mu Rwanda.

Ibi Minisitiri Munyeshyaka yabitangaje kuri uyu wa 18 Ukuboza mu nama y’igihugu y’umushyikirano.

Muri iyi nama umuturage witwa Agnes Uwamahoro utuye mu karere ka Rutsiro yavuze ko yishimira umuhanda wa kaburimbo wubatswe mu ntara y’Iburengerazuba uhuza Rutsiro, Rubavu na Karongi kuko woroheje imihahiranire.

Gusa yavuze ko uyu muhanda wabafunguriye amahirwe y’ubucuruzi ariko akavuga ko nta soko rya kijyambere bafite.

Uwamahoro yagize ati: “Uyu muhanda watugaragarije amahirwe menshi, wadufunguye amaso utuma tubona icyo gukorwa ku bijyanye no guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubuzima bw’abaturage duhita tubona amahirwe ahari ku isoko rihari riremera ku nkengero za Kivu ariko ritubakiye neza,....

Yavuze ko iryo soko rihurirwamo n’abanyarwanda ndetse n’abanye-Kongo akavuga ko riramutse ryubatswe ku buryo bwa kijyambere ryaba amahirwe y’ishoramari kuri bo kuko bajya bakora ubucuruzi buhuza ibihugu byombi bakabasha guhahirana ku buryo bunogeye abaturage.

..Iyo iryo soko ryaremye mu cyumweru twakira abanye-Kongo basaga 1000 baza baje guhaha iwacu mu Rwanda, twumva bibaye byiza hashakwa ubushobozi iryo soko rikubakirwa rikaba isoko ryiza rya kijyambere rikorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko byazadufasha kuzamura abaturage b’i Burengerazuba.”

Mu gusubiza iki kibazo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vicent Munyeshaka yavuze ko bizashyirwa mu bigomba gukorwa. Ati: “Mu mishinga dufite ubungubu ni uko twanatangiye igenamigambi, ndumva twakora ku buryo twareba uko iryo soko twazarishyira kuri gahunda.”

Tuyishimire Placide w’i Musanze we yavuze ko abikorera rimwe na rimwe bahura n’ikibazo cyo kubura ibyo bapfunyikamo ibicuruzwa byabo kuko inganda zikora ambaraje ari nkeya cyane ndetse anavuga ko n’izo nganda zihari mu Rwanda zikora ambaraje ziciriritse ugereranyije n’izitumizwa mu mahanga akumva ko Leta ikwiye gukemura iki kibazo.

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko ikibazo cy’ibikoresho byo gupfunyikamo bakizi kandi barimo kugishakira umuti urambye.

Yagize ati: “Ibikoresho byo gupfunyikamo ni ikibazo twemera ko gihari, dufite inganda nkeya ubungubu zirimo gukora ambaraje, gusa icyizere dufite ni uko hari abarimo gusaba ko baza bagashyiraho inganda zikora za ambaraje, turizera rero ko ari ikibazo kizagenda gikemuka uko imyaka iza,..

Yavuze kandi ko mu gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bak=zakomeza gufasha abikorera gukora inganda zikora bene ibi bikoresho.

Ati: "Muri ya gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda turifuza ko izi nganda na zo zizagenda zubakwa kandi turabona hari ubusabe bw’abashaka kuzana izo nganda turimo kureba uko tubaha ubutaka kugirango bashing izo nganda.”

Inama y’igihugu y’umushyikirano irakomeza kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza aho hagiye kwigwa ku buryo urubyiruko rwaba imbarutso yo kugera ku iterambere rirambye.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza