Kwamamaza

UBUKUNGU

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yerekanye umwihariko w’u Rwanda mu ishoramari muby’amahoteli

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente  yerekanye umwihariko w’u Rwanda mu ishoramari muby’amahoteli

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edourd yatangije inama Nyafurika yo kungurana ibitekerezo ku mahoteli n’ubukerarugendo asaba abayiteraniyemo gushaka icyakomeza guteza imbere ubukerugendo kuri uyu mugabane.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 11 Ukwakira 2017 iri kubera muri Kigali Convetion Center ihuje impuguke nyinshi mu bukerarugendo n’amahoteli.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye aba bashoramari mu by’amahoteli ko u Rwanda rugeze ku ntambwe nziza mu gucumbikira abantu ndetse no muby’amahoteli.

Iyi nama yitezweho ko aba bashoramari bazungurana ibitekerezo ku kuzamura imikorere n’umusaruro mu ishoramari ry’amahoteli.

Yabasabye kungurana ibitekerezo ubukerarugendo bw’Afurika bukazamuka ariko kandi anabakangurira gsuhora imari mu Rwanda ati :”Iyi nama izababere umwanya wo kungurana ibitekerezo murebe uko ubukerarugendo muri Afurika bwatera imbere... Gushora imari mu Rwanda birimo amahirwe kuko u Rwanda ruratekanye kandi ubukungu bwifashe neza.”

Yababwiye ko mu ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda RDB cyiteguye kubereka amahirwe ari mugushora imari mu Rwanda cyane cyane mu by’amahoteli anabizeza ko byunguka u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame rwateje imbere uru rwego.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza