Minisitiri Kanimba yagaragaje impungenge ku biciro by’ifiriti ikorerwa i Nyabihu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yatangaje ko abantu batishimira ibiciro by’ifiriti ikorerwa mu Karere ka Nyabihu kubera uburyo ihenze.

Yabitangarije abadepite kuri uyu wa Kabiri, ubwo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ku bibazo byagaragaye muri raporo ku ngendo Komisiyo y’Ubuhinzi,Ubworozi n’Ibidukikije yakoreye mu Turere twose tw’Igihugu kuva tariki ya 18/04/2016 kugeza kuya 04/11/2016, mu rwego rwo kureba aho gahunda ya Girinka n’iy’ibigo by’ubushakashatsi zigeze zifasha abaturage kwikura mu bukene.

Uruganda rukora ifiriti mu birayi rwa Nyabihu rwatangiye gukora muri Werurwe 2016.Rukimara gutangira rwatangiye kujya rukora nabi ndetse abaturage bo bavuga ko rwakoze rimwe kugeza muri Kanama umwaka ushize ubwo rwongeraga gusa n’urukora bisanzwe.

Impamvu y’imikorere mibi yatanagwaga n’ubuyobozi, ni ibura ry’ibyo gupfunyikamo izo firiti babanje kujya gushaka mu mahanga.

Nubwo ibyo gupfunyikamo byabonetse, Minisitiri Kanimba avuga ko igiciro cy’iyo firiti gihanitse ugereranyije n’ibindi biciro by’amafiriti apfunyitse.

Yabwiye abadepite ko urwo ruganda rugifite ikibazo cyo kuba ibyo gupfunyikamo biruhenda, n’igiciro cy’ifiriti yapfunyitswemo kigahenda.

Ati “ Uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu..buriya narwo ni umushinga wa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda twatekereje mu rwego rwo gushakisha inganda nto z’iziciriritse zaba icyitegererezoku buryo abashoramari bashobora kuba baheraho bakagenda bashyiraho izindi nkarwo hirya no hino mu turere dufite umusaruro w’ibirayi mwinshi.Icyakora narwo rwagize ikibazo cy’imicungire ariko rurakora.Ubu rwose rufite n’isoko ariko ikibazo abantu bambwira, ziriya firiti zabo zirahenda kubera ikibazo cya emballage . Bakoresha ya emballage ihenze cyane .”

Uretse ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo, Kanimba yanavuze ko urwo ruganda rufite ikibazo cy’imicungire mibi dore ko abakoramo bahembwa na Leta, ubu ngo bakaba bashaka kuruha abikorera bakarucunga.

Ati “Ikindi ntabwo nabahisha, nubwo mbabwira ngo rurakora ntabwo imicungire yarwo ruri mu maboko y’abakora nk’abakozi ba Leta itanga icyizere.Niyo mpamvu turi gushakisha uwikorera uzarucunga, twagirana amasezerano kugirango habe icyizere cy’imicungire myiza.”

Yavuze ko rumaze kugira imicungire myiza Leta ishobora no kuvamo rukagurishwa abikorera ku giti cyabo burundu.

Uru ruganda rwari rwitezweho kujya rukora toni imwe n’igice ku isaha, ku munsi rugakora toni zigera ku icyenda, Nyamara muri Kanam umwaka ushize aho gutanganya toni n’igice ku isaha nk’uko byari byitezwe, rwatunganyaga toni imwe gusa ku munsi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo