RURA yaciye MTN Rwanda Ltd miliyari 7 z’ibihano

5

Sosiyete y’itumanaho MTN RWANDA LTD yaciwe akayabo ka miliyali zirindwi z’amanyarwanda kubera kurenga kumabwiriza igakora ibyo itemerewe.

Ikigo cy’Igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA ) cyasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko MTN RWANDA LTD yarenze Ku mabwiriza igafata serivisi zayo z’ikoranabuhanga amakuru yazo ikayabika hanze y’iguhugu.


Iri ni itangazo rigaragara kuri twitter ya RURA ribisobanura neza

RURA isobanura ko ku itariki 04 Gicurasi 2017 yaganiriye na MTN Rwanda kuri uko kurenga ku mategeko ndetse ngo ihabwa umwanya ngo yumvwe.

RURA ivuga ko muri uko kubonana MTN Rwanda Ltd yemeye ko yarenze Ku mategeko.

Kuri iyo mpamvu, RURA ivuga ko ihanishije MTN Rwanda kwishyura miliyari zirindwi na miliyoni 30 z’amanyarwanda (7 030 000 000Frw).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Ubwo RURA iratuma mtn ishaka amafaranga mu bafatabuguzi babo baha service. Ahubwo yagombye kwihanangirizwa noneho yakongera igahanwa. Avertissement cg worning.

  2. Ubwo RURA iratuma mtn ishaka amafaranga mu bafatabuguzi babo baha service. Ahubwo yagombye kwihanangirizwa noneho yakongera igahanwa. Avertissement cg worning.

  3. Andika Igitekerezo Hanomuratuma mtn yiba abaturage ariko duce umuco wokundahana gusa
    muce inkoni
    izamba
    nibemera bagasaba imbabazi

Tanga Igitekerezo