Kwamamaza

UBUKUNGU

Kwimura abakorera mu nzu zo guturamo, biratangirira ku biro 150 bikorera mu ngo

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Kwimura abakorera mu nzu zo guturamo, biratangirira ku biro 150 bikorera mu ngo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kwimura ibikorwa by’ubucuruzi n’ibiro bikorerwa mu nyubako zo guturamo, bizatangirira ku bafite ibiro kuri uyu 01 Mata 2017.

Hashize amezi atatu, umujyi wa Kigali utanze i tariki 01 Mata 2017 nk’igihe ntarengwa cyo kwimura ibikorwa by’ubucuruzi n’ibiro bikorera mu nyubako zagenewe guturwamo.

Mu gihe habura iminsi 2 ngo itariki ntarengwa igere, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongeye kwibutsa abarebwa n’iki cyemezo, kubahiriza igihe bahawe.

Mu Itangazo ryasinywe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Busabizwa Parfait, yavuze ko gushyira mu bikorwa iki cyemezo bizatangira kuwa 01 Mata 2017, bikazatangirira ku biro bikorera mu nyubako zagenewe guturwamo.

Yagize ati “ gushyira mu bikorwa iki cyemezo, bizakorwa mu byiciro. Hazabanza icyiciro cy’ibiro bikorera mu nyubako zo guturwamo.”

Mu ibarura ryari ryakozwe n’Umujyi wa Kigali, ryari ryagaragaje ko ibiro bikorera mu nyubako zo guturwamo bigera ku 150.

Nta gihe cyatangajwe, ishyirwa mu bikorwa by’iki cyemezo rizagerera mu bikorwa by’ubucuruzi bikorerwa mu nyubako zo guturwamo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hari abongerewe igihe cyo kwimuka bagaragaje impamvu zumvikana barimo, abari barishyuye igihe kirekire mbere y’uko iki cyemezo gitangazwa, cyangwa abari bemerewe guhindura imikoreshereze y’inzu zabo.

Abandi batarashyira mu bikorwa iki cyemezo, barasabwa gukomeza kwimura ibikorwa byabo, hatabayeho gufungirwa.

Akarere ka Gasabo gafite abikorera bakorera mu nzu zagenewe guturwamo bagera kuri 517. Nyarugenge ifite abangana na 356 naho Kicukiro ni 95, higanjemo utubari, amacumbi, ibitangazamakuru,imiryango itari iya leta, n’ibindi.

Abashoramari mu by’inyubako bagiye bavuga ko inzu zabo zibura abazikoreramo, mu gihe hari abakorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ibiro mu nzu zagenewe guturwamo.

IBITEKEREZO

  • Ngabo Yanditse:

    Nibabimure vupa abapangayi twimukire munzu nziza zamake!!!!!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza