Ku Mulindi wa Byumba bishimira ko nta manyanga agaragara muri Girinka

Abatuye mu murenge wa Kaniga mu kagari ka Bugomba mu karere ka Gicumbi barishimira ko gahunda za leta zirimo Girinka munyarwanda zabagezeho kandi zikaba zaratanzwe mu mucyo nta manyanga abayemo.

Gahunda ya Girinka munyarwanda ni gahunda yo koroza abanyarwanda bitishoboye kugira ngo nabo babe babasha kunywa amata, babone ifumbire biteze imbere ndetse aborojwe nabo bakagenda baziturira abandi.

Sindikubwabo umwe mu bahawe inka muri iyo gahunda avuga ko yamufashije ndtese akanaziturira abandi.

Ati"hano Girinka twarayibonye, ubu basigaye bajya kuzitangira ku murenge, uyihawe nawe igihe kiragera akoroza n’abandi, nanjye narayibonye nyimaranye imyaka 3 nta kibazo rwose nazituriye nabandi.

Pierre we aragira ati"Nta muturage ndumva yinubira uburyo Girinka itangwamo kuko uyibona n’ubundi niwe uba uyikwiriye, nta muntu baraka amafaranga ngo bayimuhe, oya ntawe ntawe rwose."

Imibare igaragara ku rubuga rw’Akarere ka Gicumbi, yerekana ko kuva muri 2006 Gahunda ya Girinka yatangizwa kugeza muri Mata 2016, ingo 14438 zimaze guhabwa inka, ku ngo 14000 zari ziteganyijwe.

Uretse iyi gahunda ya Girinka aba baturage kandi muri uyu murenge wa Kaniga mu kagari ka Bugomba barishimira ko n’ibindi bikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi byabagezeho.

Canisius KAGABO

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo