Kwamamaza

UBUKUNGU

Kayonza: Abahinzi babangamiwe n’igiciro cy’umuti uvura nkongwa yayogoje ibigori

Yanditswe

kuya

na

Editor
Kayonza: Abahinzi babangamiwe n’igiciro cy’umuti uvura nkongwa yayogoje ibigori

Abaturage batuye mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Kayonza buravuga ko babangamiwe n’igiciro gihanitse cy’umuti uvura indwara ya nkongwa yateye mu bigori bavuga ko ishobora kubatera inzara.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangiye gushishikariza abaturage guhaguruka bagahangana n’ibyonnyi byitwa nkongwa byibasiye ibigori n’amasaka.

Nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB kiri gutanga ubutabazi bw’ibanze bw’imiti, abahinzi barashishikarizwa kugura imiti iterwa ahafashwe n’iyi nkongwa kuko ngo ntabwo RAB irabona imiti yaterwa ahari iyi ndwara hose.

Abaturage bataragerwaho n’ubufasha bwa RAB baravuga ko imiti iterwa mu myaka irwaye nkongwa uhenze dore ko Litiro imwe bayigura amafaranga ibihumbi 15 (15,000) kandi igatera kuri hegitari imwe.

Iki giciro ngo ubusanzwe si ko cyari kimeze kuko ngo ubusanzwe uyu muti waguraga ibihumbi 10 kuri Litiro ariko ngo bitewe nuko urimo kugurwa n’abahinzi benshi, abacuruza inyongeramusaruro bahise bazamura ibiciro ku buryo budasanzwe.

Ibi byo kuzamura ibiciro ariko byamaganwe na goronome w’akarere ka Kayonza Ngabonziza Husein avuga ko bagiye gukorana inama n’abacuruza inyongeramusaruro bakababuza guhenda abahinzi kuko na bo aho bawurangura ibiciro bitiyongereye.

Ati: "Nyuma yaho iki cyorezo kigaragariye, hari abacuruzi barimo barunama ku baturage ari nacyo turimo kugirango turwanye aho Litilo imwe yaguraga amafaranga ibihumbi10 ariko hari aho barimo baraguri litiro ku bihumbi 15. Ubu turaza gutumiza inama tubabwire be gufatirana abaturage muri ibi bibazo barimo"

Abahinzi bakoze ubuhinzi bw’ibigori ku buso bunini baravuga ko batashobora kubona ubushobozi bwo kugura iyi miti bagasaba RAB kongera ubufasha bukagera kuri bose.

Hakizimana Christien, umukozi wa RAB ushinzwe gahunda y’imbaturabukungu mu buhinzi mu ntara y’Iburasirazuba yatangarije RBA ko RAB ikomeje gushaka ubundi ubufasha ariko ashimangira ko n’ubundi mu gihe butaraboneka abaturage bagomba kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: "Ubufasha bwatangiye gutangwa indwara ikigaragara kuko nk’aha mu murenge wa Kabare tumaze gutanga Litilo 120, ubufasha burakomeza gutangwa n’ahandi mu yindi mirenge. Icyo twashishikariza abahinzi ni uko mu gihe ubufasha butabonekeye igihe babwifuza ni ukwishakamo ubushobozi mu gihe RAB ikirimo gushaka ubwunganizi bwo kubafasha aho bigaragara ko bikenewe"

Yemeye ko ubufasha bwa Litiro 120 zimaze gutangwa mu murenge wa Kabare budahagije ariko avuga ko bagomba gufatanya n’abaturage bafite ubushobozi bakikemurira ikibazo hanyuma hagafashwa abakene badafite ayo kugura iyo miti.

Ati: "Ntabwo bihagije ariko ni ugufatanya kuko hari abaturage bishoboye, ntabwo wambwira ngo umuturage yahinze hegitare eshanu ngo abure ubushobozi bwo kugura umuti litiro eshatu (ibihumbi 45). Mu gihe turimo gushaka ubundi bushobozi turashishikariza abahinzi kuba bishakamo ubushobozi ariko natwe ntabwo twicaye imiti irimo irashakishwa mu gihe kitarambiranye imiti bazaba bayibonye"

Iyi nkongwa idasanzwe ifite ibimenyetso by’ umutwe ufite ishusho ya “V” kandi inyuma ku mugongo igira utudomo 4 dukora ishusho y’urukiramende, iyo uyifashe iba inyerera, ntihanda nka nkongwa isanzwe, ihera mu mutima w’ikigori yangiza kandi igasigamo imyanda myinshi cyane.

Inzego z’ibanze zirasabwa gukangurira abahinzi kubagara imyaka yabo hanakorwa imiganda yo gutoragura iyi nkongwa no kuyitwika.

Ibi byonnyi byadutse mu bihingwa biramutse bitarwanyijwe byakoma mu nkokora abahinzi bari bahinze basa naho bashaka kuziba icyuho cyatewe n’izuba ryavuye mu bice bimwe na bimwe bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi mu mwaka ushize.


Iyi nkongwa ihera mu mutima w’ikigori kandi ikagenda isiga imyanda aho inyuze


Kubera ubukana nkongwa ifite mu murenge wa Kabare, Ubuyobozi bw’akarere, Police n’ingabo, bari mu muganda wo gutera umuti wica nkongwa zo mu bigori

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza