Kwamamaza

UBUKUNGU

Jabana: Barataka igihombo batewe no gufungirwa amaduka mu buryo bavuga ko bwabatunguye

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Jabana: Barataka igihombo batewe no gufungirwa amaduka mu buryo bavuga ko bwabatunguye

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bwaraye bufungiye abaturage bose bakorera ibikorwa by’ubucuruzi munsi y’umuhanda wa kaburimbo ku mpamvu bavuga ko ari izo kubahiriza ibwirizwa rya REMA.

Abafungiwe bose ngo bakorera mu gice cyahariwe igishanga, bityo ngo REMA yasabye ko bose bimurwa bakavana ibikorwa byabo mu gishanga.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Jabana ejo kuwa 12/9/2017 bwabyutse bafungira abacuruzi bose bakorera munsi y’umuhanda wa kaburimbo. Abafungiwe ariko bavuga ko batigeze bateguzwa bikaba bishobora kubatera igihombo gikomeye kuko batategujwe ngo bimure ibicuruzwa byabo.

Abacuruzi bafungiwe ku amaduka yabo barimo abacuruza ama resitora, amabutike, utubari n’ibindi bose bavuga ko bahombejwe n’iki cyemezo cy’umurenge kuko ngo batanategujwe.

Uyu yagize ati :” biduteje inzara, biduteje ibibazo, ubukene abana bari ku mashuri kandi twanafashe imyenda y’amabanki.”

Undi na we ati: ”ntabwo baduteguje kandi ikindi cya kabiri Rwanda Revenue bari kwandika imisoro kandi noneho umuntu yakagombye no kuguha umunsi uku ni uguhohoterwa ari amayoga arimo, ari ibiryo birimo, amata abantu babuze n’aho barira ibiryo ubu biragagira mu nkono ni ukubimena baduteye igihombo cyinshi.’

Aba bacuruzi bose bahuriza ku kuba nta mabaruwa bahawe abahagarika gucururiza aho hantu.


Aha bari mu gikorwa cyo gufunga amazu y’ubucurzi ari munsi y’umuhanda hafatwa nk’igishanga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana Uzayisenga Jean Bosco avuga ko ibi yabikoze abaturage babizi ngo kuko yari yaraye abibabwiye.

Ati : ”Icyo nzi neza ni uko bandikiwe amabaruwa abaha iminsi irindwi ejo twanyuzemo hano hose tugenda tubateguza kugirango nanone hataza kugira urangura akarangura ibintu bipfa kandi uyu munsi bari bufungirwe.”

Mu gihe abacuruzi bavuga ko bafite ibicuruzwa byangiritse, uyu muyobozi asubiza ko batari kubirangura kuko babibujijwe, ati :”Barabifite nibyo, ariko se babiranguriye iki?”

Iki gikorwa ngo cyakozwe mu rwego rwo kubahiriza ibwirizwa rya REMA ryo kwimura ibikorwa byose bikorerwa mu bishanga nk’uko uyu muyobozi w’umurenge abivuga kandi ngo ibisobanura birambuye byatangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kuko ari ko katanze ibwirizwa ryo kubikora.

Rwamurangwa Stephen, umuyobozi w’akerere ka Gasabo ariko arabihakana. Ati :” icyemezo ngo ninde wakimuhaye se? iyo ubaza abantu ba REMA bakakubwira niba aribyo cyangwa ataribyo wenda babimubwiye, nonese mu karere ni REMA koko?

Meya Rwamurangwa avuga ko niba koko abo baturage batarahawe amabaruwa nkuko babivuga, ngo baba barahohotewe.

Ati: "Imyanzuro nzi ni uko abantu bose bakorera mu gishanga badafite ibyangombwa bagomba kuvamo kandi hari ikipe ngo ishobora kuba yarabahaye iminsi 7 yarenze ubabaze niba nta rwandiko bahawe niba batari muri abo bahawe urwandiko ubwo barabahohotera.”

Kugeza ubu hamaze gufungwa imiryango yose ikorerwamo muri uyu murenge hakaba hasigaye banki y’abaturage, uruganda rw’isukari rwa Kagugu, ibitaro na Sacco gusa nabyo byahawe iminsi irindwi bikaba byamaze kwimuka.

Umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame aherutse gusaba ko ibikorwa byose bikorerwa mu gishanga bitarabigenewe bigomba kwimurirwa ahandi hantu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza