BNR yasobanuye impamvu inguzanyo zitishyurwa zikomeza kuzamuka

3

Banki nkuru y’igihugu yongeye kugaragaza ko inkuzanyo zitishyurwa zongeye kuzamuka biturutse ku mishinga ihabwa inguzanyo itizwe neza ariko ngo ni ikibazo kigiye guhagurukirwa ama banki akegerwa akaganirizwa.

Ibi byatangajwe na Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR) John Rwangombwa kuri uyu wa 27 Kamena, Ubwo yagaragazaga ibyavuye mu nama ya komite ireberera ubusugire bw’ifaranga na komite y’urwego rw’imari. Izi komite zombi zagaragaje uko ifaranga ndetse n’ubukungu by’igihugu byifashe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2017.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Rwangombwa yavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka imari shingiro y’ibigo by’imari ishimishije ku buryo bakomeza guhangana n’ibibazo ibyo ari byo byose.

Rwangombwa ariko avuga ko icyagaragaye nk’ikibazo ari imikoreshereze y’inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari aho yagaragaje ko inguzanyo zitishyurwa zongeye kuzamuka.

Izi komite zasanze inguzanyo zitangwa n’ama banki zitishyurwa zaravuye kuri 6,2% muri Werurwe 2016 zigera ku 8,1% muri 2017.

Inguzanyo zitishyurwa zitangwa n’ibigo by’imari bicirirtse kandi zo zavuye ku 8,5% zigera kuri 11.7% muri Werurwe 2017.

Uko umwaka utashye undi ukaza inguzanyo zitishyurwa zikomeza kwiyongera kuko n’umwaka ushize iki kibazo cyari cyagaragajwe na banki nkuru y’u Rwanda nk’ikibazo cyugarije ubukungu bw’igihugu.

Guverineri wa banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa avuga ko ubusesenguzi bakoze basanze giterwa n’uko imishinga ihabwa inguzanyo iba yizwe nabi.

Ati: ”Twagerageje gusesengura neza impamvu inguzanyo zitishyurwa neza dusanga ikibazo gikomeye ari ukuntu ziba zizwe mbere y’uko zitangwa ariko noneho n’ukuntu ziba ziteguye n’ukuntu zishyirwa mu bikorwa ugasanga bipfira ahongaho.”

Rwangombwa avuga ko BNR yiyemeje kwegera amabanki bagafatanya guca Burundu ikibazo cy’imishinga ihabwa inguzanyo kandi itizwe neza.

Ati ”Icyo twiyemeje nka banki y’igihugu ni ukurushaho kwegera amabanki tukaganira ku buryo bemeza imishinga bagiye guha amafaranga n’ukuntu bakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo. Mu nshingano zacu ubwo ni icyo tuzashyiramo imbaraga gukurikirana kwirinda kongera kugira ikibazo cy’imishinga itarizwe neza ishobora kuba yabona inguzanyo mu mabanki."

Gusa avuga ko n’ubwo hari iki kibazo cy’inguzanyo zitishyurwa zikomeza kuzamuka, ngo ibigo by’imari byose byaba amabanki n’ibigo by’imari bicirirtse ndetse n’ibigo by’ubwishingizi ngo bikomeza kubona inyungu ku buryo nta kibazo gikomeye bafite.

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yongeye kugabanya inyungu ku nguzanyo ihabwa amabanki ivanwa kuri 6.25% igezwa kuri 6 %, mu rwego rwo korohereza amabanki kubona amafaranga yo gutanga inguzanyo ku giciro gito.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Hari igihe uba ukorera ikigo runaka kikakwirukana kuburyo bunyuranyije namategeko warufite ideni rya banki kandi ingwate karakazi bigahita bikunanira kwishyura kuko ubushomeri buri hanze aha sikintu ubwo ukitwa bihemu kandi urengana.

  2. Ariko uziko hari abambura batabishaka nkubu kuba wakoraga mukigo runaka bakakwirukana binyuranyije namategeko warufite ideni rya banki umushahara ariwo ngwate ubwo iryo deni waryishyura gute mubushomeri buri hanze aha?

  3. Ariko uziko hari abambura batabishaka nkubu kuba wakoraga mukigo runaka bakakwirukana binyuranyije namategeko warufite ideni rya banki umushahara ariwo ngwate ubwo iryo deni waryishyura gute mubushomeri buri hanze aha?

Tanga Igitekerezo