Kwamamaza

UBUKUNGU

Imurikagurisha ry’Icyayi muri Kenya: Icy’u Rwanda kiyoboye ibindi mu bwiza

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Imurikagurisha ry’Icyayi muri Kenya: Icy’u Rwanda kiyoboye ibindi mu bwiza

Uruganda rw’icyayi rw’i Nyabihu mu Ntara y’iburengerazuba rwashyizwe ku mwanya wa mbere mu nganda zikora icyayi kiza ugereranyije n’izindi nganda zahuriye mu imurikagurisha ry’icyayi ririmo kubera mu gihugu cya Kenya.

Imurikagurisha ry’icyayi ririmo kubera muri Kenya kuva tariki 10 kugeza kuri uyu wa 12 Gicurasi 2017 ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubuhinzi bw’icyayi burambye, ni ishingiro ry’ubuzima n’imibereho myiza y’ahazaza", ryahuje ibihugu bitandukanye bya Afurika bifite inganda zitunganya umusaruro w’icyayi.

Iri murikagurisha ni irya gatatu rikaba rije rikurikira iryabereye mu Rwanda muri Kanama 2014 ndetse n’iryabimburiye ayandi ryabereye muri Kenya muri Kamena 2011.

Mu imurikagurisha ry’uyu mwaka, icyayi cy’u Rwanda gikorerwa mu ruganda rw’icyayi rw’i Nyabihu n’urwa Kitabi ni cyo gihagarariye ibindi byayi byose byamuritse mu bwiza n’uburyohe.

Afurika ni hamwe mu hantu haboneka umusaruro w’icyayi utubutse dore ko igihugu cya Kenya ari icya gatatu ku isi mu gutanga umusaruro mwinshi w’icyayi nyuma ya y’u Bushinwa n’u Buhindi.

Gusa u Rwanda nubwo rudasarura umusaruro w’ikirenga, rukomeza guhiga ibihugu byinshi mu gukora icyayi cyahogoje amahanga mu buryohe n’ubwiza.

Iri murikagurisha ritegurwa n’ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (East African Tea Trade Association – EATTA), rigamije guhuriza hamwe abacuruzi b’icyayi n’abaguzi bacyo maze bakabasha kwihitiramo icyayi bakunze kurusha ibindi.

Iri huriro ririmo ibihugu bya Afurika bitandukanye bifite umusaruro w’icyayi birimo u Rwanda, Burundi, Congo (DRC), Ethiopia, Kenya, Madagascar, Malawi, Mozambique, , Tanzania na Uganda.

Uyu munsi Ubushinwa butanga umusaruro ungana na 43% by’umusaruro w’icyayi cyose cyo ku isi mu gihe umugabane wose wa Afurika muri 2015 wasaruraga 35% by’umusaruro mbumbe w’icyayi ku isi.



Icyayi cy’u Rwanda gihagarariye ibindi birimo kumurikwa muri Kenya

Imurikagurisha ririmo ubera muri Kenya

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza