Kwamamaza

UBUKUNGU

Ikibanza cyahozemo stade Gitarama cyabaye indiri y’abana bo mu muhanda

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Ikibanza cyahozemo stade Gitarama  cyabaye indiri y’abana bo mu muhanda

Iyi niyo yahoze ari Stade ya Gitarama

Imyaka itanu irashize ikibanza cyahozemo stade Gitarama yari ishyinguyemo Mbonyumutwa Domiko wabaye Perezida w’u Rwanda kizitiwe ngo gitangire cyubakwe ariko kugeza n’ubu nta kirakorwa, ahubwo bahaye indiri y’abana bo mu muhanda.

Muri 2012 nibwo iki kibanza kiri mu mujyi wa Muhanga rwagati cyazitiwe, imva ya Mbonyumutwa irimurwa ngo hatangire umushinga wo kubaka inzu y’ubucuruzi yari kubakwa n’ikigo cy’Ubwiteganyirize cya RSSB.

Kuva icyo gihe, kugeza n’ubu iki kibanza kizitiwe n’amabati y’ubururu yashyizweho icyo gihe, nta nyubako yigeze izamukamo, hamezemo ibyatsi , habaye indaro y’abana bo mu muhanda bo mu mujyi wa Muhanga nk’uko bamwe mu bahatuye babitangarije Makuruki.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko bari barumvikanye na RSSB ko izacyubaka nk’uko isanzwe yubaka amazu atandukanye mu yindi mijyi, gusa ngo ntiyegeza ibikora, kugera n’aho Akarere kongera kuvugana na RSSB ngo babe bacyubaka cyangwa se gihabwe abandi.

Yagize ati “ Twahamagaye RSSB ngo turebe niba batakigikoresheje, gihabwe abandi kuko niko bimeze.

Twumvikanye ko tuza gufatikanya, ubu urwego tugezeho ni uko hari abenjeniyeri twashyizeho ngo barebe igikenewe cyahajya , mu gihe runaka batangire nibibananira tugihe undi.”

Meya Uwamariya Beatrice avuga ahantu hari iki kibanza hashobora kujya ibikorwa bintandukanye bishobora gukorwa n’Akarere ka Muhanga cyangwa se abandi bashoramari babikeneye.

Yagize ati “ Natwe hari ibindi dutekereza byahajya. Dukeneye aha hantu ko haba heza ho guhumekera, hari za wireless umuntu akicara agachatinga, dushobora kuhashyira ibintu by’ubugeni, umuntu agahagarara akagura akantu, kiriya kibanza nticyabura icyo gikora.”

Uretse kuhashyira ubusitani bwo kuruhukiramo cyangwa se ibikorwa by’ubukorikori, Akarere ka Muhanga gashobora kuhashyira n’icyumba cy’inama kinini dore ko iyo habaye inama yagutse bibasaba guhurira muri stade aho bicwa n’izuba cyangwa se bakaba banyagirwa.

Muri 2015 uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yari yatangaje ko RSSB yari kuhubaka inzu y’Ubucuruzi igeretse gatatu, kandi ko RSSB yari yaratanze isoko ry’uzakora igenzura ry’imirimo yo kubaka iyo nyubako ariko ko batemenye icyatumye bidindira.

Ubuyobozi w’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwiyemeje gufasha abashoranari kubaka ku butaka bwako mu guteza imbere ako karere, nk’aho katanze ubutaka RFTC ikubakamo gare n’inzu y’ubucuruzi, isoko rigezweho riri kubakwa n’abikorera, habakaba hari na gahunda yo kugura ubundi butaka bugahabwa abikorera bagashyiraho ibikorwa remezo.

Inkuru bijyanye MUHANGA:Stade yasenywe hutihuti none inyubako yagombaga kuhajya imaze imyaka irenga 3 mu magambo

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza