Twishimiye gukorana kuko urubashywe muri Afurika-Perezida w’u Bushinwa abwira Kagame

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yasezeranyije Perezida Kagame ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda ndetse n’umugabane wa Afurika mu iterambere, kubera uburyo yubashywe muri Afurika kandi akaba yarakoze ibikomeye mu guteza imbere u Rwanda.

Perezida Xi Jinping yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yaganiraga na Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka 45 bifitanye umubano mwiza, icyakora Xi Jinping yavuze ko uwo mubano warushijeho gutera imbere kubwa Perezida Kagame.

Yavuze ko kuba u Bushinwa bwifuza gukomeza gukorana n’u Rwanda na Afurika, ari ukubera icyubahiro Perezida Kagame afite kuri uyu mugabane.

Yagize ati "Ibihugu byacu bigomba gukomeza gufatanya ku bw’inyungu z’abaturage bacu.Uri umukuru w’igihugu wubashywe muri Afurika, igihugu cyawe cyakoze ibikomeye mu iterambere, turifuza kubona irirushijeho kuri uwo mugabane.U Bushinwa buzakomeza kuba ubwo kwizerwa, kubana mu mahoro, n’umusaruro, duharanira icyaba cyiza ku bihugu byombi no ku mugabane."

Perezida Kagame na we yashimiye Perezida Xi Jinping uburyo igihugu cye kidahwema kwerekana ubushake mu guteza imbere u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.

Yagize ati"U Rwanda rwishimira umubano mwiza dusangiye.Uruhare rw’u Bushinwa mu bintu bitandukanye mu Rwanda, by’umwihariko mu bikorwa remezo n’imishinga y’iterambere, rwagize akamaro.Umuhate w’u Bushinwa muri Afurika uhawe ikaze,kandi u Rwanda rwizeye kugira uruhare rugaragara mu Ihuriro ry’u Bushinwa n’Umugabane wa Afurika."

Perezida Kagame kandi yasabye abashoramari bo mu Bushinwa kuza gushora imari yabo mu Rwanda, cyane cyane mu bijyanye n’inganda, gahunda u Rwanda rurimo yo guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

C&H garment, ni rumwe mu ndanda z’Abashinwa zikomeye mu Rwanda.Uru rukaba rukora imyenda.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) igaragaza ko hagati ya 2010-2016, cyanditse sosiyete zo mu Bushinwa 45.

U Bushinwa nicyo gihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi mu gukorana ubucuruzi na Afurika.

Ubucuruzi bw’icyo gihugu na Afurika mu mwaka wa 2015 bwari bumaze kugera kuri miliyari z’amadolari 300, mu gihe hifuzwa ko mu mwaka wa 2020 yaba yageze kuri miliyari z’amadolari 400.

Muri uwo mwaka u Bushinwa bwari bwohereje ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari z’amadolari 102.

Muri 2015, abanyafurika bari bamaze gushora imari ingana na miliyari 14 z’amadolari mu Bushinwa.


Amafoto:Village Urugwiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo