Ibigo by’imari iciriritse bihomba akenshi kubera ubusambo bw’ababiyobora-AMIR

Rwema Peter, Umuyobozi wa AMIR

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) bwatangaje ko byinshi mu bigo by’imari bigwa mu gihombo biterwa n’ubusambo ndetse n’ubushobozi buke bw’abahawe kubiyobora no kubicunga.

Byatangajwe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo hahugurwaga abanyamakuru ku mikorere y’ibigo by’imari n’uburyo bwo gushishikariza abanyarwanda kubigana.

Rwema Peter, Umuyobozi wa AMIR yavuze ko byinshi mu bigo by’imari byagiye bihomba kubera gukora nabi kw’abayobozi bashyizweho n’abanyamuryango.

Yavuze ko imikorere mibi y’ibyo bigo nubwo ku ruhande rumwe igirwamo n’abayobozi, ku rundi ngo n’abanyamuryango nta bushishozi baba bakoresheje bajya guhitamo uzabayoborera ikigo cy’imari.

Ati “Biba bivuze ko abagize Inteko rusange batabashije gukurikira neza, ngo bamenye batoye abayobozi bahe? Abo bayobozi bagiye mu nama y’ubutegetsi nibo bakwiye gufata ibyemezo byo gushyiraho abakozi bazima.Iyo rero bashyizeho abakozi badashoboye gucunga neza usanga ikibazo gihari kandi gikwiye kuba cyaracyemuwe n’inama rusange. “

Yakomeje agira ati “Nitwe tureba,tugomba gushyiraho abantu bazima bashobora gukemura ibibazo, bashobora niba ikigomba cyahomba cyangwa kitahomba.”

Rwema yagiriye inama abakorana n’ibigo by’imari iciriritse kujya bagenzura ubunyangamugayo bw’abahawe kuyobora no gucunga imari yabo, ngo kuko hari ubwo bashyiraho abayobozi b’ibisambo.

Ati “Impamvu ibigo by’imari bihomba, ni imikorere mibi.Usanga bifite imikorere mibi mu miyoborere no mu micungire.Akenshi usanga bihomba kubera ubusambo bw’ababiyobora.”

Mu mpera z’umwaka ushize hemejwe itegeko rishyiraho ikigega cy’ubwishingizi bw’amafaranga yabikijwe mu mabanki no mu bigo by’imari iciriritse .Icyo kigega kizajya kigira uruhare mu kwishyura abanyamuryango igihe ikigo cy’imari bakoranaga nacyo cyahombye.

Banki Nkuru y’igihugu imaze kwishyura abantu 8 919 amafaranga asaga miliyari imwe, kubera ko ibigo by’imari bari barabikijemo byahombye bigafunga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo