Hon Rwabyoma yagaragaje uko Leta yagaruza amafaranga yayo anyerezwa buri mwaka

Depite Ruku Rwabyoma asanga Leta yakwifashisha abdafite akazi ikishyurwa amafaranga yanyerejwe

Amafaranga ya Leta akomeje kunyerezwa, no gukoreshwa nabi mu bigo bitandukanye bya Leta.Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2015/2016 yagaragaje ko miliyari 1.6 z’amafaranga y’u Rwanda yasesaguwe.

Iyi raporo kandi yagaragaje ko hari miliyoni 906 zanyerejwe, mu gihe miliyari 15 Frw ziryamye ku makonti y’ibigo bitandukanye ntacyo akora kandi yaratswe ngo afashe igihugu mu iterambere.

Buri mwaka nyuma ya raporo nk’iyi, Minisiteri y’Ubutabera isabwa gukurikirana abagize uruhare mu inyerezwa cyangwa ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta, icyakora umwaka ushize Guverinoma yatangaje ko hakiri intege nke mu kwishyura ku bahamwe no kunyereza cyangwa gusesagura ibya Leta.

Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko aherutse gutangaza ko noneho umushinjacyaha mu bihano azajya asabira ushinjwa kunyereza ibya Leta, hagomba no kubamo gusubiza ibya Leta yanyereje ku neza , yabyanga bigakurwa mu mutungo we ku ngufu.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro yagezaga ku badepite uko umutungo wa Leta wakoreshejwe mu bigo bya Leta mu mwaka wa 2015/2016, bamwe mu badepite bagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa kugirango umuco wo kunyereza cyangwa gusesagura ibya Leta ucike.

Depite John Ruku Rwabyoma yatanze igitekerezo cy’uburyo hakwifashisha abantu bashaka akazi, cyangwa ibigo bigafasha Leta mu kugaruza uwo mutungo, bakishyurwa bitewe n’ayo babashije kugaruza.

Yagize ati “Dukwiye kurwanya ibi bintu dufatanyije, hakwiye impinduka mu buryo duhangana nabyo.Hari benshi badafite akazi kandi badufasha nabo bakabyungukiramo.Dushyireho abashinzwe kutugaruriza umutungo wanyerejwe.”

Rwabyoma yavuze ko iyo ari imwe mu nzira zafasha Leta kugaruza umutungo wayo kandi bigatanga n’isomo ku bandi bashaka kunyereza cyangwa gucunga nabi ibya Leta.

Yakomeje avuga ko nibura nk’umuntu wafashije Leta kugaruza miliyari , yajya ahabwa atatu ku ijana yayo.

Depite Juvenal Nkusi unakuriye Komisiyo ishinzwe guurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu nteko Ishinga Amategeko, yavuze ko kujenjeka ku banyereza ibya Leta bikwiye guhagarara.

Yavuze ko mu bigo by’abigenga utakoresha umutungo nabi cyangwa ngo uwunyereza bakwihorere, akibaza impamvu umuntu buri munsi yitaba akemera ko yakoresheje nabi ibya Leta, ejo bikongera ntafatirwe ingamba.

Kwishyuriza Leta umwenda bikora bite?

Ibigo cyangwa abantu bifashishwa mu kwishyuriza Leta cyangwa abikorera imyenda bisanzwe bibaho hirya no hino ku isi.

Leta (cyangwa ikigo kiberewemo umwenda) usanga biba bifite udushami dushinzwe ibyo kwishyuza imyenda iberewemo, ariko kubera akazi kenshi hari ubwo kwishyuza bitwara igihe kirekire, cyangwa muri Leta akazi kakaba kenshi bikaba byatwara igihe kirekire kugirango imyenda iberewemo yishyurwe.

Mu rwego rwo kubona ayo mafaranga mu gihe cya vuba kandi neza, Leta isinyana amasezerano n’ikigo runaka cyangwa umuntu wiyemeje kujya kuyishyuriza umwenda.Uwo muntu bemeranya inyungu runaka azahabwa bitewe n’ayo yabashije kwishyura.

Hari aho uwo wagiye kwishyuza ahabwa 10 %, 20%, 25 % ndetse hari n’ababona 50 % bitewe n’uko bumvikanye na Leta.Uwishyuza ahabwa inyungu ku mafaranga yabashije kwishyuza gusa.

Ubundi buryo bukoreshwa, umuntu cyangwa sosiyete runaka biyemeza kugura umwenda, bakishyura Leta umwenda kanaka yari ayibereyemo, ubundi ikabaha uburenganzira bakajya kwiyishyuriza.Icyo gihe muyo Leta yishyuwe, havaho inyungu y’uwo waguze umwenda.Kubera ingufu nyinshi bishobora gutwara uwaguze umwenda, bisaba ko Leta muyo yishyuwe isigamo inyungu nyinshi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo