Hashyizweho nyirantarengwa ku ikoreshwa ry’impapuro mu ipiganwa ry’amasoko ’yose’ ya Leta

Leta y’u Rwanda imaze imyaka myinshi ihanganye n’ikibazo cy’itangwa ry’amasoko ritanyuze mu buryo bukurikije amategeko bikaba bituma inahahombera amafaranga menshi, niyo mpamvu kuva muri Nyakanga amasoko yose ya Leta azajya atangwa hakoreshejwe uburyo bushya bwo gutanga amasoko ya Leta hifashishijwe ikoranabuhanga (e-Procurement).

Mu nama yabaye kuri uyu wa 15 Gicurasi 2017 yahuzaga Minisiteri y’ubutabera n’abanyamategeko bayo mu bijyanye n’amasoko ya Leta, hafashwe umwanzuro ko guhera muri Nyakanga nta soko na rimwe rya Leta rizongera gutagwa binyuze mu mpapuro.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2016 yagaragaje ko amasezerano y’imishinga ya Leta na ba rwiyemeza mirimo agera kuri 98 yari afite agaciro k’asaga miliyari 95 z’amafaranga y’u Rwanda atagenze neza bikaba byarahombeje Leta amafaranga atari make.

Muri aya masezerano 98, yagaragayeho ibibazo, 75 muri yo yatinze gushyirwa mu bikorwa naho 23 muri iyo ntiyashyirwa mu bikorwa.

Ibi ni bimwe mu biteza Leta igihombo ndetse bikanayishora mu manza zitari ngombwa bikanateza izindi ngaruka ku gihugu muri rusange zirimo nko kuba umutungo w’igihugu uhagendera ndetse n’imishinga ifitiye abaturage akamaro ikadindira cyangwa ntinakorwe.

ikoranabuhanga mu masoko ya Leta "E-procurement” ije nk’igisubizo

E-procurement ni umushinga wa Minisiteri y’Imari n’igenamigambi (MINECOFIN) ifatanyije n’ikigo gishinzwe igenzura n’itangwa ryamasoko ya Leta (RPPA) aho ibikorwa byose bigendanye n’ipiganwa ndetse n’itangwa ry’amasoko bizajya bikorwa hifashishijwe ikorabuhanga.

Uyu mushinga washyizeho gahunda ya mudasobwa yiswe umucyo system izakemura ibibazo byabonekaga mu gupiganirwa amasoko aho abapiganirwa amasoko birimo na byatezaga ibibazo birimo na ruswa ariko ubu izagabanuka kuko utanga isoko n’upiganira isoko ntabwo bazongera kubonana imbona nkubone nkuko byajyaga bigenda.

Ibindi iri koranabuhanga rije gukemura nkuko umukozi muri Minisiteri y’imari wihariye kuri iyi gahunda Bazatsinda Fred yabitangaje, yavuze ko umutekano w’amakuru y’upiganira isoko wizewe kurusha mu buryo bw’impapuro.

Ati: “muri ubu buryo idosiye y’upiganira isoko iba ifunze (encrypted) ku buryo nta muntu wapfa kuyifungura kugeza igihe cyo gufungura amabaruwa kigeze.”

Yavuze kandi ko iri koranabuhanga rije gukuraho burundu ibura ry’amadosiye, ndetse bikazajyana n’igabanuka ry’amafaranga Leta yatangaga mu gutangaza amasoko ndetse bikazongera n’igipimo cyo gukorera mu mucyo.

Bazatsinda Fred yasabye ibigo byose yaba abikorera ku giti cyabo ndetse n’ibigo bya Leta kwiyandikisha muri iyi gahunda vuba kuko bitarenze tariki ya 01 Nyakanga uyu mwaka nta soko rya Leta rizongera gutangwa no gupiganirwa mu mpapuro.

Raoul D.Nshungu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo