Hari kwigwa uburyo itangazamakuru mu Rwanda ryagira SACCO yihariye

Ihuriro ry’abafite ibitangazamakuru mu Rwanda ryashyizeho umugenzuzi uzabigira niba abanyamakuru nabo bashobora gushinga Koperative yo kubitsa no kuguriza (SACCO) mu guhangana n’ibibazo by’amikoro itangazamakuru ry’u Rwanda rifite.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu ibitangazamakuru bivuka buri munsi kubera amategeko yorohereza ishingwa ryabyo yashyizweho.

Icyakora byinshi mu bivuka ntibimara kabiri, bimwe bifunga imiryango ibindi bikabaho bibara ubukeye guhemba abo bikoresha ari ingorabahizi.

Mu nama yahuje abayobozi b’ibinyamakuru n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) kuri uyu wa Mbere, igitekerezo cyo gushinga Umunyamakuru SACCO cyarashyigikiwe.

Kakooza Nkuliza Charles (KNC) umuyobozi wa Radio 1 na TV1, yavuze ko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhari ariko ko amikoro yo akiri ikibazo nkuko The New Times yabitangaje.

Yagize ati "Niyo mpamvu dushaka gushyiraho SACCO y’itangazamakuru ikajya idufasha.Ibinyamakuru n’abanyamakuru bajya batanga imigabane ubundi bakaka inguzanyo ku nyungu iciriritse bakivana mu bibazo."

KNC yavuze ko hari umugenzuzi (consultant) washyizweho ngo yige amafaranga yajya atangwa n’umunyamuryango, inshingano z’iyo SACCO n’ibindi.

Prof Anastase Shyaka, Umuyobozi Mukuru wa RGB yashyimye icyo gitekerezo, avuga ko byafasha ibinyamakuru kubona amafaranga menshi.

Yagize ati "SACCO y’ibitangazamakuru yatuma uburyo bwo kubona amafaranga bwiyongera kuko biri mu murongo w’ubucuruzi, kandi guverinoma n’abafatanyabikorwa babona uburyo bworoshye bwo kubafasha.Ni ikintu nshyigikiye itangazamakuru ryaheraho ryiyubaka igihe gicunzwe neza."

KNC yavuze ko mu mezi atanu umugenzuzi azaba amaze gukora inyigo y’uburyo iyo SACCO izajya ikora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo