Icyemezo rukumbi cy’Inama y’Abaminisitri idasanzwe yateranye kuri uyu wa 06 Kamena 2017

Inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kamena 2017 iyobowe na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari u Rwanda ruzifashisha mu mwaka wa 2017/2018.

Iyi nama yemeje ko ingengo y’imari izakoreshwa ari 2 094 910 480 545 Frw.Ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka uri gusozwa, hiyongereyeho miliyari 140.7 Frw kuko uyu mwaka hakoreshejwe miliyari 1954.2 frw.

Aya mafaranga 83% yayo azava imbere mu gihugu, naho 17% ave mu nkunga z’amahanga nkuko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko muri Mata uyu mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo