Gicumbi: Abapolisi bari guhanga umuhanda, banatanga amashanyarazi ku abaturage

Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa bya Polisi y’U Rwanda (Police Week 2017) Abapolisi bafatanyije n’abaturage guhanga umuhanda w’ibirometero birindwi uzahuza umurenge wa Giti n’uwa Rutare yo mu karere ka Gicumbi.

Iki gikorwa cyakozwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2017 aho abaturage bafatanyije na Polisi guhanga uyu muhanda bahereye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Gatobotobo mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi.

Abapolisi kandi uretse guhanga uyu muhanda banatanze ibikoresho bitanga umuriro w’amashanyarazi akomoka ku zuba (panneaux solaires) bigera ku 117 byaje bisanga ibindi 14 byari byatanzwe mbere byose hamwe bikaba ari 131.

Ni muri gahunda ya Polisi yo gukorana n’abaturage mu bikorwa by’iterambere mu gihe cyiswe ’Polisi Week’.

Muri uyu muganda udasanzwe wo guhanga umuhanda hifashishijwe ibikoresho bisanzwe nk’amapiki, amasuka, ibitiyo n’ibindi bikoresho bidahenze umuturage ashobora kubona bitamugoye.

Madamu Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe amazi, amashanyarazi n’isukura yavuze ko muri ibi bikorwa bya Polisi bahisemo kugenda bahanga imihanda ahantu hatandukanye mu gihugu mu rwego rwo koroshya ubuhahirane mu duce tudafite imihanda ihagije.

Yavuze ko umurenge wa Giti na Rutare yatoranyijwe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane hagati y’iyi mirenge kuko ari ahantu haboneka umusaruro w’ubuhinzi uhagije ariko bikaba byari bigoye guhahirana hagati y’iyi mirenge.


Rurinda Patrick

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo