Kwamamaza

UBUKUNGU

Entreprise Urwibutso ibabajwe n’abiganye Akabanga muri Uganda, urukiko rukabarekura

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Entreprise Urwibutso ibabajwe n’abiganye Akabanga muri Uganda, urukiko rukabarekura

Entreprise Urwibutso ya Sina Gerald yatangaje ko ibabajwe n’icyemezo cy’urukiko rwa Makindye muri Uganda, cyo kurekura abantu bane bari bafashwe bashinjwa kwigana ibirango by’urusenda ruzwi nk’Akabanga.

Aba bantu barekuwe n’urukiko mu minsi ishize. Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Today, Isae Umuremyi ushinzwe imenyekanishabucuruzi muri Entreprise Urwibutso yavuze ko batishimye uwo mwanzuro w’urukiko.

Avuga ko bari bafite ibimenyetso bihagije ngo batsinde ndetse ngo urubanza rwagiye rutinzwa cyane, agahamya ko iyo baza kuburanira mu nkiko zo mu Rwanda baba baratsinze.

Akabanga kemejwe ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2015, kuva ubwo iryo zina ryamamaye hirya no hino ku isi, ndetse bamwe banarisaba ngo ryitirirwe ibikorwa byabo.

Uruganda Urwibutso rwatangaje ko rukiri kwiga ku mwanzuro wo kuba rwajurira cyangwa rukabireka.

Umuremyi avuga ko abiganye Akabanga batumye isoko Sina yari afite muri Uganda ritangira kugabanyuka, kandi ngo uburyohe bw’ibyo biganaga ntaho buhuriye n’ubw’Akabanga gasanzwe.

Si Akabanga kiganwa gusa, ngo kuko hari n’abandi bantu baherutse gufatirwa Nyabugogo biganye umutobe uzwi nk’Agashya.

Stephen Ruzibiza, Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda yavuze ko bashyizeho ikipe izahangana n’abantu bagenda bigana ibikorerwa mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza