Kwamamaza

UBUKUNGU

Dutembere u Rwanda: Dore ibituma abanyarwanda bikundira Akagera kurusha izindi pariki

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Dutembere u Rwanda: Dore ibituma abanyarwanda bikundira Akagera kurusha izindi pariki

Kugeza ubu abanyarwanda bikundira pariki y’Akagera kurusha izindi pariki kuko ariyo basura cyane n’ubwo bataragira umuco wo gusura ibyiza by’u Rwanda cyane. inyamaswa zitaboneka ahandi ziri muri iyi pariki ngo ni bimwe mu bituma isurwa cyane.

Iyi pariki irimo ubwoko butandukanye bw’inyamaswa harimo izizwi cyane ku Isi bita big 5 harimo intare, ingwe, inkura, inzovu ndetse n’imbogo. Izi nyamaswa abantu bakunda kuzireba cyane ahanini kubera ko zikunda kuvugwa nk’inyamaswa zikaze cyane.

Iyi pariki kandi irimo n’izindi nyamaswa zikunzwe kurebwa nk’imparage n’udumbashyamba nk’uko Nishimwe Daniel umurinzi mukuru muri iyi pariki yabibwiye Makuruki. Ati: "dufitemo n’izindi nyamaswa abantu bakunze kureba cyane zirimo imparage n’udumbashyamba, izi nyamaswa abantu barazikunda cyane kubera ubwiza bwazo."

Iyi pariki kandi irimo izindi nyamaswa ntoya zitandukanye ndetse n’izindi nini ziba mu biyaga nk’Imvubu kuko iyi pariki ifite ibiyaga 10 byose bibamo inyamaswa.

Nishimwe yashimangiye ko iyi pariki ariyo isurwa cyane n’abanyarwanda kubera ko bakunda inyamaswa ziyibamo. ati "yego pariki y’akagera niyo isurwa n’abanyarwanda cyane, nk’umwaka ushize bayisuye kuri 65 ku ijana (65%) kubera ko ,mu by’ukuri nk’inyamaswa ziba hano abanyarwanda baba bazifitiye amatsiko hanyuma n’uburyo ubuyobozi bw’igihugu bushishikariza abantu kuyisura bigenda byongera umubare w’abanyarwanda bayisura."

Iyi pariki niyo iherutse kuberamo igikorwa cya Temberurwanda gitegurwa na RDB biciye mu ishami ry’ubukerugendo. Mutesi Rinda ushinzwe iyamamazabikorwa mu ishami ry’ubukerarugendo avuga ko Temberurwanda imaze kugira akamaro kuko itangiye gukundisha abanyarwada ubukerarugendo.

Ati : "urebye abantu baje twazanye n’abandi twasanzemo hano bagaragaza ko abanyarwanda batangiye gukundu gusura ibyiza by’amapariki rero temberurwanda yatangiye gutanga umusaruro. Twebwe turabazana tukabereka ko ibyiza bihari nabo bakirebera hanyuma bakifatira icyemezo ariko twabibashishikarije."



Iyi pariki ifite ibiyaga 10 byose bibamo inyamaswa zirimo imvubu


Utu tunyamaswa natwo turakunzwe cyane kutureba duteranye gutya



Imparage n’udusumbashya nitwo tunyamaswa dushimisha abantu kutureba"tuzi no kwifotoza"


Ntawe utashimishwa no kureba iyi mbogo ihagaze gutya n’ubwo itinyitse


Iyi pariki igira n’ibibaya

Inzomvu niyo nyamaswa nini igaragara muri iyi pariki

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza