Abakobwa bafashwa na Miss Sharifa babangamiwe no kubura isoko ry’ibyo bakora

Abakobwa byabyariye iwabo bo mu karere ka Musanze bibumbiye mu ishyirahamwe Icyerekezo ridoda imyenda, baravuga ko bafite ikibazo cyo kutabona aho bagurisha imyenda baba badoze.

Aba bakobwa bashyizwe hamwe na Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, akaba yarabikoze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga yari yaragaragaje ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Niyonkuru Elisabeth akomoka mu murenge wa Musanze akaba ari umwe mu bagize ishyirahamwe Icyerekezo, avuga ko mu mwaka ushize amaze kwiyungura ubumenyi mu kudoda imyambaro n’ibikapu kandi ngo yatangiye kubona amafaranga ava mu mwuga yize n’ubwo ataraba menshi.

Yagize ati “hari ibyo tumaze kumenya nko kudoda imyenda isanzwe, tukamenya no kudoda ibikapu. Hari inyungu mbikuramo kuko iyo nabonye igitambaro nkakidoda, umuntu yabona nambaye uwo mwenda akambaza uwawudoze, nkamubwira ko ari njye, arazana nkamudodorea, nkabona isabune,ifu y’igikoma y’umwana, isukari , ubuzima bugakomeza mu rugo ntibakomeze kugutoteza kuko hari icyo uba winjije.”

Undi witwa Imananisingizwe Clementine avuga ko bagihura n’imbogamizi zo kuba batarabona isoko bagurishaho imyenda n’ibikapu baba badoze, ku buryo batarabasha kwinjiza amafaranga agaragara.

Yagize ati “turakora tukagurisha ariko kubera ko nta masoko arambye dufite tubona ari imbogamizi. Tubona ikiraka uyu munsi ejo tukakibura ugasanga biradukomereye cyane.”

Miss Umuhoza Sharifa washize Umuhoza Foundation ariyo yatangije iri shyirahamwe avuga ko mu karere ka Musanze hari abantu benshi bacuruza imyenda ikoze mu bitenge bityo ko bitorohera aba bakobwa guhangana dore ko bataragira n’ubumenyi bwinshi.

Yagize ati “imbogamizi yo kubona amasoko irahari ariko n’ireme ry’ibyo bakora nabyo n’imbogamizi kuko batari bagira uburambe buhagije kandi inaha imyenda ihakorerwa ni myinshi haba hari irushanwa. Turi gushaka uko twabakorera ubuvugizi ariko tunongere ireme ry’ibyo bakora kugira ngo babone amasoko.”

Kugeza ubu aba bakobwa ni 68, Umuhoza Sharifa akaba afite gahunda yo gukomeza kubakurikirana bakiga no gufuma ibitambaro, n’ubwo avuga ko nta bushobozi bwinshi afite .

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo