Kwamamaza

UBUKUNGU

Abaguze UTC ngo ntibitaye ku magambo ya Rujugiro

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abaguze UTC ngo ntibitaye ku magambo ya Rujugiro

Kampani ya Kigali Investment Company (KIC) yaguze UTC yavuze ko iyi nyubako izabafasha kwagura ubucuruzi ariko kandi ngo ibyavuzwe na Rujugiro ngo ntibabyitayeho nta n’icyo babivugaho.

KIC yaguze iyi nyubako ku kayabo ka 6.877.150.000Frw nyuma yo gutsinda abandi bashoramari 11 bari biyandikishije kuri lisite ya cyamunara.

KIC igizwe n’abantu 11 ikimara kugura iyi nyubako yavuze ko igiye kubafasha kwagura ubucuruzi. James Rudasingwa wavuze mu izina ryabo yagize ati:”Iyi nzu izadufasha kugirango umusaruro twabonaga wiyongere ndetse inafashe leta kugirango imisoro yiyongere dore ko yagurishijwe kubera kutishyura imisoro ndetse izadufasha no guha abantu benshi akazi.”

Iyi nyubako igurishijwe kubera ko Rujugiro ashinjwa kutishyura imisoro n’ubwo we abihakana ahubwo akavuga ko inyubako ye igurishijwe kubera impamvu za politiki.

Rujugiro yavuze ko kandi n’ubwo inyubako ye yagurishwa ariko ngo yizeye ko igihe kizagera akayisubirana uwayiguze agahomba.

Rudasingwa uvugira KIC yabwiye ijwi rya Amerika ko ibi bya politiki batabyitayeho kuko atari abanya politiki. Ati :”Impamvu za politike ntabwo twebwe turi abanya politike turi abacuruzi nk’uko mu bibona twaguze mu cyamurana cya Rwanda revenue ibyongibyo ntabwo tubizi nta n’icyo twabivugaho cyane.”

Abajijwe niba nta kuboko kwabasunitse ngo begukane iyi nzu yavuze ko ntako ngo kuko KIC ifite imbaraga ziruta iza UTC.

Me Nsabimana Vedatse umuhesha w’inkiko wayoboye iyi cyamunara yavuze ko aya mafaranga yaguzwe agomba guhita akurwamo ay’ikigo cy’imisoro n’amahoro kugirango hishyurwe imisoro yashinjwaga Rujugiro ayandi ngo akazatangwazwa aho azashyirwa nyuma.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza