Kwamamaza

UBUKUNGU

Abadepite batakambiye Leta ngo ibabarire abakoraga Urwangwa bafungiwe inganda Minisitiri arabatsembera

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Abadepite batakambiye Leta ngo ibabarire abakoraga Urwangwa bafungiwe inganda Minisitiri arabatsembera

Minisitiri Claver Gatete yavuze ko Leta ikomeye ku ngingo y’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda

Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda batakambiye Leta ngo ibabarire abanyenganda zikora urwagwa bafungiwe ibikorwa kubera ubuziranenge bw’inzoga bakora, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ababwira ko Leta idashobora kwemera ko abantu bakora ibintu bitujuje ubuziranenge kuko byagira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda ziruta inyungu bizana.

Ibi abadepite babisabye Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb Gatete Claver kuri uyu wa 09 Ugushyingo, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’abadepite uko ubukungu rusange n’ingengo y’imari bihagaze mu mezi atatu abanza y’ingengo y’Imari ya 2017/2018.

Minisitiri Amb Gatete yagaragaje ko inganda ziri mu bintu bikomeye bituma ubukungu bw’u Rwanda bukomeza gutera imbere kuko zituma ibikorerwa mu Rwanda bikomeza kwiyongera bimwe bikoherezwa mu mahanga ibindi bikagurwa n’abanyarwanda bikagabanya icyuho kiri hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga.

Abadepite batandukanye bashimye uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze banishimira iterambere ry’inganda mu Rwanda ariko basaba ko Leta ifungura inganda zenga urwangwa zafunzwe kubera kutuzuza ubuziranenge busabwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB).

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) mu kwezi gushize cyahagaritse inganda ziciriritse zirenga 150 zikora urwagwa na divayi hirya no hino mu gihugu kubera kunanirwa kuzuza ubuziranenge bw’ibyo zikora.

Depite Juvenal Nkusi yerekanye ko gufunga izo nganda birimo kugira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho ya ba nyiri izo nganda, abazikoragamo n’abazigemuriraga ibikoresho by’ibanze birimo nk’ibitoki.

Depite Nkusi yagize ati: " Twabwiye abanyarwanda ngo bahinge urutoki, abantu bashyiraho inganda zikora inzoga none ejo bundi zose barazifunze, abantu babuze icyo bakoresha bya bitoki, ubu se turimo turafasha abanyarwanda?

Yakomeje agira ati: "Izo nganda zari izo kubafasha gukora inzoga muri bya bitoki none ubu ntizikora, barafunze, ibitoki biri aho ntibanashobora kubirya kuko ari inkamba, ubwo ngo barazifunze kubera ubuziranenge, ariko se aho kugirango bafunge ntibagombye gufasha abantu kugirango bagere kuri ubwo buziranenge?"

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na Depite Mukandamage agira ati: " Mfite ikibazo ku nganda bamaze iminsi bafunga zikora ibinyobwa mu Rwanda. Njye numvaga bakagombye kugira ubufasha babaha kuko abo bantu basabye inguzanyo muri za banki, kubafungira bihutiyeho kandi bazishyura izo nguzanyo ndumva ari ikibazo."

Depite Mukandamage yakomeje avuganira abo bafungiwe avuga ko no kwishyura izo nguzanyo abaturage babihomberamo kuko n’iyo baje guteza cyamunara ingwate batanze ziteshwa agaciro ntizigurwe nkuko zakagombye kugurwa bakaba bahombye mu mpande zose.

Minisitiri Amb Gatete mu gusubiza iki kibazo cy’inganda zafunzwe kubera kutuzuza ubuziranenge yagize ati: "Kubijyanye n’urutoki muby’ukuri sinzi ko banyakubahwa mwashyigikira ko inganda zitujuje ubuziranenge zikwiye gukomeza gukora ngo nuko zikora ibikomoka k’urutoki. Ubuziranenge ni ikintu cy’ingirakamaro cyane, ni ikintu dushaka kandi dukomeyeho cyane kubera ko ibingibi byose binyobwa n’abanyarwanda, bikanaribwa n’abanyarwanda ntabwo ndeba ukuntu twakorohera ubuziranenge tuzi n’ingaruka bugira ku buzima."

Yakomeje agira ati: "...Twashishikarije abaturage guhinga urutoki, ariko udashyizemo uburyo bagomba kuzuza ubuziranenge ingaruka zaba zirengeje ya nyungu barimo kubona."

Minisitiri Gatete yavuze ko abafungiwe inganda basabwe kubanza kuzuza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ubundi bagakomeza gukora, ngo ntabwo babahagaritse burundu ndetse anavuga ko Leta izakomeza kubafasha kuzuza ibisabwa.

Ikindi Minisitiri Gatete yagarutseho cyazamuye ubukungu bw’u Rwanda ni urwego rwa serivise aho yavuze ko inama u Rwanda rwakira ziri mu bikomeye byinjiriza u Rwanda amadevize bigatuma ubukungu buzamuka ku buryo bufatika.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza