Turasabwa kubyaza umusaruro umutungo kamere ariko tuzirikana ejo hazaza-Dr Biruta

Minisitiri w’Umutungo Kamere Vincent Biruta yasabye abanyarwanda kubyaza umusaruro ibidukikije ariko banabyitaho kugira ngo abazaba mu gihugu mu myaka iri imbere bazishimire kuba mu gihugu cyiza.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kamena, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, aho ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gakenke.

Nyuma y’umuganda wo kubungabunga umugezi wa Base , Minisitiri Biruta yabwiye abaturage ko kwita ku bidukikije ari ngombwa kuri buri wese, mu rwego rwo kwirinda ingaruka ziterwa no kubyangiza.

Yatanze urugero rw’ikiyaga cya Rweru cyarwanyijwemo amarebe, kuri ubu kikaba gitanga umusaruro w’uburyobyi ukubye kabiri uwo cyatangaga mbere.Yatanze kandi urugero rw’igishanga cya Rugezi, aho cyasubiranyijwe amashanyarazi y’ingomero za Mukungwa na Ntaruka akiyongera.

Yagize ati “Ibikorwa byo kurengera ibidukikije ni byinshi cyane harimo kurinda imigezi, kurwanya isuri ku misozi no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima. Hari amashyamba yacu arinze(akomye) no kugira ubwiza by’umwuka duhumeka".

Yongeyeho ati "Buri muturage wese agomba kugira uruhare mu kurinda ibidukikije kuko bidufatiye runini. Ibiti biduha umwuka mwiza duhumeka kandi bituzanira imvura, ibi rero dufatanyije tukabisigasira bizatuma tuba mu gihugu cyiza...Buri wese agende yumva ko ku giti cye hari icyo yakora mu kubungabunga Ibidukikije kandi twese tukabiboneramo inyungu.Turasabwa kubyaza umusaruro umutungo kamere ariko tuzirikana ejo hazaza".

Yongeye gukangurira abaturage gukoresha amashyiga ya gaz, birinda kwangiza ibiti n’amashyamba byo soko y’umwuka mwiza n’imvura.

Eng Colethe Ruhamya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, yavuze ko mu cyumweru gisojwe cyari cyahariwe ibidukikije, bagize uruhare mu kwita ku Gishanga cya Nyandungu mu mujyi wa Kigali, bahatunganya kugirango mu minsi ya vuba hazabe ahantu nyaburanga abantu bazajya basohokera.

Yavuze ko kandi hanatanzwe ibiganiro mu mashuri, hagamijwe gusobanurira abarimi n’abanyeshuri uko umuntu yahuzwa n’ibidukikije, ko kimwe gikeneye ikindi ngo kibeho neza.

Uyu munsi wahariwe ibidukikije, ufite insanganyamatsiko igira iti “Duhuze Umuntu n’ibidukikije”.


Habanje gukorwa umuganda wo kwita ku mugezi wa Base

Biruta yerekwa umusaruro w’ibidukikije, aha arerekwa inanasi

Eng Collette Ruhamya, Umuyobozi wa REMA
Ndayishimiye Thierry

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo