Ruhango:Abifite nibo bahabwa imbuto y’imyumbati, Meya ati ‘abasangira ubusa bitana ibisambo’

Abahinzi bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko babangamiwe no kuba imbuto y’imyumbati bajyaga bahinga yararwaye ikabahombera, none ubu kubona imbuto nshya bikaba byarabaye ingume kuko ihabwa abafite isambu nini gusa.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangiye kugoboka abo bahinzi ibaha imbuto, ariko ngo iyo mbuto ibona umugabo igasiba undi.

Bavuga ko ufite isambu ntoya adashobora kubona iyo mbuto, keretse ngo ufite isambu nini. Abafite isambu nto babeshwaho no kugura imbuto ariko na byo ngo birahenze.

Umwe mu bahinzi bo muri ako Karere yagize ati “Imbuto rero nshyashya y’imyumbati, baraza bakayiha abantu bifite, utifite ntabwo abona iyo mbuto rwose.Ufite nka za hegitari ni we ubona iyo mbuto, ntabwo wagira imiringoti itatu, ine, itanu ngo uzabone imbuto y’imyumbati.”

Uyu muturage akomeza avuga ko ufite hegitari nk’eshatu ari we imodoka iza ikamumenera imbuto y’imyumbati.

Kuri ubu abadafite imbuto ngo babeshwaho no kuyigura. Umufuka ugura amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda, mu gihe ngo mbere bayihererekanyaga ku buntu.

Ruhango ni kamwe mu turere twagemuriraga utundi two mu gihugu imyumbati ndetse n’ifu yayo, nyamara nabo kuri ubu ngo babeshejweho n’ifu ituruka ahandi. Ikilo cy’ubugari cyaguraga hagati ya 150 na 200 Frw, kuri ubu bakigura amafaranga 300 Frw kuzamura.

Nyirabibanza Domitille w’imyaka hafi 70 avuga ko ari ubwa mbere bahuye n’ibihe nk’ibyo barimo byo kubura ibiribwa.

Yagize ati “Keretse iyo nagize Imana nkabona agafaranga nkagura. Ni inzara yarateye, ko ntaho se wabona ikijumba, ashwi! Kubura kw’imyumbati nabibonye muri iyi myaka ubundi rwose wasangaga imyumbati ari karara ariko ubu ntaho wayibona.”

Meya w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois na we yemeza ko koko imbuto yahawe abifite ariko ngo byari ukugira ngo babashe kuyitubura kandi bayikurikiranire hafi.

Ati “ Ibyo bavuga (abaturage) bifite ukuri. Ziriya mbuto zijya kuza icyo twari tugambiriye byari ukugirango tuzitubure kugira ngo zizabashe guhabwa abandi. Mugihe zajemo, ntabwo twari dufite igihe gihagije cyo kwitegura, ku buryo byasabaga umuntu ufite ubushobozi, ufite ubutaka bunini kuko ntabwo twari gutubura kuri buri murima wose.”

Uwahabwaga imbuto ni ufite umurima udaheruka guhingwamo imyumbati kugirango utanduza iyo mbuto nshya no kuba witaruye indi mirima ihinzemo imyumbati yanduye.

Ibyo ngo byatumaga uwahabwaga imbuto ari uwifite ariko n’abandi ngo barabazirikana kuko nyuma yo gutuburwa aribo bazayihabwa.

Icyakora Meya Mbabazi avuga ko kuba abaturage bagenda bavuga ibitandukanye, bamwe bavuga ko bimwe imbuto, ngo nuko ihari ari nkeya.

Ati “Abanyarwanda baca umugani ngo abasangira ubusabusa bitana ibisambo, ntabwo rwose abantu Babura kuvuga ibitandukanye. Ariko mu kibazo cy’uburwayi bw’imyumbati, turimo turirwanaho ntabwo twicaye.”

Imbuto yatanzwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Ruhango yahinzwe kuri hegitari 600, igiye gutuburwa ku buryo ishobora kuzahingwa ku zindi hegitari ibihumbi birindwi, mugihe ubusanzwe ako Karere gafite ubushobozi bwo guhinga hegitari ibihumbi 20.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo