RAB nta cyizere itanga ku ibura ry’Intanga rihangayikishije aborozi

Aborozi b’inka bo mu karere ka Gicumbi bakoreshaga intanga mu kubangurira inka zabo bavuga ko guhera muri Mata uyu mwaka nta ntanga bakibona nyamara n’ikigo RAB nta cyizere kidashidikanywaho gitanga ku ikemuka ry’iki kibazo kuko ngo ibura ry’intanga ryatewe n’ibura ry’umwuka wa azote bazibikamo ngo zitangirika kandi ngo imashini ikora uyu mwuka yarapfuye RAB ikaba itazi igihe iyi mashini izakirira.

Nyuma y’aho aborozi bo mu karere ka Gicumbi bakangukiye gahunda yo kororera mu biraro, uburyo bwo kubangurira inka hakoreshejwe ibimasa yagiye icika gahoro gahoro batangira kujya bakoresha intanga.

Kuri ubu aba borozi bafite ikibazo gikomeye cyo kubona uko babangurira inka zabo kuko ngo amezi amaze kuba atatu batabona intanga kandi nta n’ibimasa bafite.

umwe mu borozi bo mu karere ka Gicumbi witwa Twagirayezu Jean Claude, avuga ko babuze intanga banabura ibimasa, bikaba bibangamiye iterambere mu bworozi bwabo.

Yagize ati: “Kuva mu mpera z’ukwezi kwa kane kugeza uyu munsi ntabwo tugiteza intanga kandi hakaba hari n’ikibazo cyo kuvuga ko muri aka karere kacu ka Gicumbi twororera mu biraro nta bimasa bihaba, kubera ko nta bimasa bihaba icyo twabaga twiteze nuko ubworozi bwacu bwakongerwa n’intanga kubera ko kororera ibimasa mu kiraro kubyahirira no kubitunga urumva ko ari ikibazo gikomeye”.

Undi mworozi witwa Uzabakiriho Gervais, na we avuga ko nubwo bafite gahunda yo korora inka zitanga umukamo utubutse babangamiwe no kuba batabona intanga mu gihe bazikeneye.

Yagize ati: "Turi aborozi b’inka za kijyambere zitanga umukamo wigiye hejuru utubutse, ariko mu byukuri muri iyi minsi dufite ikintu kiri kudusubiza inyuma kuko nta ntanga tubona zo gutera inka zacu, kuko twebwe ntabwo tujya tubangurira dukoresheje ibimasa dukoresha intanga ni zo zizewe ku nka zitanga umukamo, kuko burya intanga baba barazikuye ku mpfizi zitanga umukamo wo hejuru, bityo twe twari twahisemo uburyo bwo guteza intanga, none ikibazo dufite ni icy’intanga, intanga zarabuze”.

Nubwo aba borozi bavuga ko bafite ikibazo cy’intanga nyirizina , ngo si cyo gihari nyamukuru kuko ngo intanga zirahari, ariko ngo icyabuze ni umwuka wa azote ubikwamo izi ntanga ngo zitangirika bitewe nuko ngo imashini ya RAB iwukora yapfuye, nk’uko Murindangabo Yves Theoneste ushinzwe ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Gicumbi yabitangarije Makuruki.rw, aboneraho gusaba aborozi gukomeza kwihangana mu gihe iyi mashini itarakira.

Yagize ati: "Dutegereje ko icyuma gikira, batwijeje ko bazanye abatekinisiye barimo bagikoraho ko mu gihe gitoya baba badusubije igikorwa n’ubundi kigakomeza, nkaba nsaba ko abaturage n’ubundi bakomeza kwihangana mu gihe dutegereje ko icyo cyuma cyakira gahunda igakomeza”.

Iki kibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, na cyo ubwacyo ntabwo kizi igihe cyazakemukira kuko ngo ntibazi igihe iki cyuma kizakirira nk’uko twabitangarijwe n’umukozi ushinzwe kuvugurura ubworozi muri RAB Shumbusho Felicien.

Shumbusho yagize ati: "Ni ukuvuga ngo barategereje nyine, ariko imashini iri gukorwa ku buryo natwe tuba tutazi umunsi neza izakirira, n’umunsi umwe ishobora gukira kuko umutekinisiye arahari ari kuyikora”.


Kuva Leta y’u Rwanda ishyizego gahunda yo kororera mu biraro benshi bacitse ku gukoresha amapfizi mu kubangurira inka.

Mu gihe iyi mashini yakira vuba cyaba ari igisubizo kiza ku borozi cyo kubona intanga ariko kidakize vuba ntihashakwe n’ubundi buryo iki kibazo cyakemukamo bishobora kuzateza ingaruka mbi zitari nke mu minsi iri imbere zirimo kutazavukisha inyana nyinshi no kugabanuka kw’ibikomoka ku matungo.

NDARISABAMUNGU Paul Clement

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo